MALAWI: MWITORERO NAYOTI HARAVUGWA ITONESHA RISHINGIYE KUMOKO
imyizerere cyangwa iyobakamana ni kimwe mubyingenzi bigize ubuzima bwa buri munsi bw,abanyafica bikaba ari nako biri k,ubanyarwanda ibi byo kuyoboka amadini abantu bakabihugiramo byagiye bifasha abanyarwanda bikababera nk,ikinya kibarinda kumva uburibwe bw,ubuzima bubi banyuzwamo n,ubutegetsi bubi
aho iterambere rikatarije ntabwo ryasize no mumyizerere kuko mu rwanda hadutse amadini uruhuri ari nako ubutubuzi mumadini bugenda bufata indi ntera nuko abanyarwanda bahungiraga mumadini batangira kuhamburirwa amadini yagombaga kubabera nk,ikinya gituma batumva uburibwe hubwo abahindukira aho gusahurirwa no kurindagirira ,muri iyo nkubiri y,amadini yuje ubutekamutwe byaje guhindurwa ubucuruzi aho umuntu abyuka agakodesha icyumba cy,ishuri runaka akahita urusengero agatangira gutitira no kuvuga indimi ,ubwo abantu akabahanurira ibinyoma bibizeza ibyiza gusa zandushyi zibayeho ubuzima bushaririye zahanurirwa ko zigiye kujya iburayi n,amerika cyangwa zigiye kubona akazi keza….ubwo na ducye zifite zikaduha abo batekamutwe bagakira kakahava izo ndushyi zigakomeza gutindahara.
reta y,urwanda nayo iba icanye itoroshi ahashobora kuva agafaranga ibi yarabivumbuye ibona ko ikwiye kugira icyo irya mumadini nuko itangira kuyagora murwego rw,amategeko nuko bamwe mubatekamutwe bari bafite ibyashara by,amadi babikomereza hanze y,urwanda mubihugu bifite ubwisanzure ,ayo mahirwe kandi FPR ntabwo yayapfushije ubusa kuko yahise itangira kohereza abanyamadini mubihugu birimo impunzi z,abanyarwanda nuko ikoresha abo banyamadini mubureyo bwo kuneka no kugenzura impunzi z,abanyarwanda aho ziri kw,isi yose.
pasteri kwizera wa NAYOTI
muri iyi nkuru turagaruka kw,itorero NAYOTI HOLLY PENTECOSTALCHURCH MALAWI iri rikaba ryarashinzwe nuwitwa KWIZERA GRATIEN wahoze ari umudiyakoni muri ADPR bikaza kurangira yigize cyangwa agizwe rev pasitere ,ubu bikaba bivugwa ko yabaye bishop niba atari apoteri ,uyu KWIZERA agera muri MALAWI yabanje kwinjirira irindi torero ryiganjemo abanyarwanda bahunze cyera abo bibagora kumwizera banga kumwakira nk,umudiyakoni bituma abavamo ajya ahitwa MANGOCHI ariho yafunguriye nawe iduka rye yise NAYOTI, abasesengura imibereho y,abanyarwanda baba hanze bemezako ano madini yari acyenewe cyane kugirango ahumurize izo ndushyi z,impunzi gusa abo basesenguzi bakaburira impunzi z,abanyarwanda kwigengesera igihe bayoboka ayo madini kuko byaba inzira nziza reta bahunze yakoresha ngo ibagenzure.
GUTONESHA BISHINGIYE KUBWOKO MURI NAYOTI
ubwo KWIZERA yatangizaga urwo rusengero ahitwa MANGOCHI yagiye ashakisha abayoboke ndetse bamwe munyarwanda batuye MANGOCHI baba abayoboke be b,ikubitiro KWIZERA kandi yahise atangira gutwara abandi bayoboke yari asanze muyandi madini aho muri MALAWI cyane cyane abiyumvamo ko bavuye mu rwanda vuba abo baka barabaga batizewe neza mumadini bahozemo babacyekaho ko baje kubaneka
mukiganiro n,ikinyamakuru intambwe bamwe mubakirisitu batuye ahitwa MANGOCHI ariko batifuje ko imyirondoro yabo imenyekana babwiye ikinyanyamakuru intambwe agahinda kabo . umubyeyi umwe witwa CHANTAL( izina twamuhimbye) yagize ati : ni agahinda ibibera mw,itorero NAYOTI n,ubusanzwe twarabibonaga ko ari iduka ry,umuryango w,umushumba ariko nk,abakirisito batangiranye naryo tukabyihorera cyane ko twe icyo twishakiraga ari ugukizwa ,ntabwo nk,abakirisitu tumenya irengero ry,amafaranga dutanga gusa umushumba ayikungahazamo kuko ari mubafite iduka rinini riva mumaturo yacu,icyatubabaje rero ni uburyo umushumba yafashe abantu akuye muyandi madini ngo bari baziranye mu rwanda bose bahuriye k,ubwko bw,abatutsi agahita abasengera bamwe kuba aba pasiteri abandi abadiyakoni nyamara abatangiranye n,urusengero twiriye tukimara ntaduhe izo nshingano .
abajijwe n,ikinyamakuru intambwe ikimubwira ubwoko bwabo bahawe inshingano CHANTALE yagize ati” abanyarwanda turaziranye kandi turi bakuru ntabwo turi abana ,sinshaka kuvuga abahawe izo nshingano abo aribo ariko nawe ubabonye wabona ko ari abatutsi kandi kuba umushumba aribwo akibakura mumadini yasanze barimo agahita abaha inshingano zirimereye gutyo avuga ngo arabazi mugihugu azi ubushobozi bwabo urumva icyo ashingiraho.
ibi kandi byashimangiwe n,abandi bakirisito bavuganye n,ikinyamakuru intambwe ariko batifuje gutangazwa amazina .
ITORERO NAYOTI RIBIVUGAHO IKI
mukiganiro nikinyamakuru intambwe kubutumwa bwa watsap ikinyamakuru INTAMBWE cyabajije bishop KWIZERA ibivugwa mw,itorero ayoboye birimo itonesha rishingiye kumoko ndetse no kuba umutungo waryo ukoreshwa mubikorwa bye bwite asubiza muri aya magambo : ayo makuru babahaye ntabwo ariyo ni amakuru ariho ivumbi niba mushaka kumenya amakuru y,ukuri buzagere aho dusengera cyangwa muze kuri ofifice yacu,ikinyamakuru intabwe kimubajije niba gutanga amakuru muburyo bwa watsap bitashoboka ngo avuge kubivugwa bishoop kwizera yasubije ikinyamakuru intambwe muburyo burimo iterabwoba ko niba icyo kinyamakuru gishaka ukuri kimenyako ko amakuru bagihaye atariyo aribyo kigomba gusohora murwego rwo kwirinda ibibazo cyahura nabyo ,ikinyamakuru intabwe cyamenyesheje uyu mukozi w,imana ko kidatinya ibibazo mugihe gikora akazi kacyo kinyamwuga ari nayo mpamvu cyabashatse ngo bagire acyo bavuga kuri iyo nkuru nuko KWIZERA asubiza ikinyamakuru intambwe ko bo badatinya kwandikwa ngo si n,ubwambere icyo kinyamakuru kizaba kibanditseho
ikinyamakuru intabwe cyarangije ubwo butumwa gishimira uwo mukozi w,imana ikiganiro kirangirira aho.
nkuko ikinyamakuru intambwe ari ijwi rya buri wese duhora twiteguye kwakira buri wese utugana tugakurikirana amakuru duhawe kandi tukayatangaza kinyamwuga .
anadi makuru tuzamenya kuri iyi nkuru nayo tuzayabagezaho.
yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)