Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zakomorewe.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zakomorewe uretse ingendo zo kujya no kuva mu turere dutatu ari two; Bugesera, Nyanza na Gisagara. Ibi bikaba byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021
Ingamba zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19. Bimwe mu bikorwa bikomeza gufunga harimo; utubari n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe. Iyi nama yemeje izi ngamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose;
Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu n’igice z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu ziremewe, uretse ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara. Amabwiriza yihariye azakurikizwa muri utwo turere uko ari dutatu azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Bisi) zeremewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abvantu zagenewe gutwara. Abatwara za Bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Inama zikorwa imbonankubone (Physical meeting) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho Inama ziteranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha Covid-19 mu gihe umubare wabo urenze abantu 20.
Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza. Buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro.
Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’abagare barasabwa amabwiriza y’isuku buri gihe.
Resitora na Cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa mbiri za nimugoroba.
Utubari twose tuzakomeza gufunga
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19 zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR Test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19.
Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.
Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe. Ababwiriza kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Pisine na Spas zizakomeza gufunga. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.
Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.
Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi no mu nsengero ziremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20, kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.
-Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga
Abaturage bose bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.