Rwamagana:Ingenieur w Umuhanzi

Ahagana saa mbiri za mugitondo Ikinyamakuru Intambwe cyageze mu karere ka Rwamagana. Uzwi ku izina rya The Hero amazina ye bwite ni Niyomugabo Pacifique akaba akiri umwana ukiri muto mubuzima busanzwe asanzwe ari umwubatsi cyangwa engineer. Akiri mu mashuri mato yabyirutse akunda kuririmba akomeza avugako byamugoye kuba yakomeza ubuhanzi bwe ariko yaje kubigiramo umuhate nubwo yabifatanyaga nokwiga kaminuza. Nyuma yaho byaje kumworohera kuko yarangije kaminuza bityo akajya abona akazi k ubufundi maze umuziki we uramworohera kuwukora.  Yakomeje adutangarizako nubwo yize ariko yakundaga isomo ryumuziki .

Zimwe mu ndirimbo yabashishe gushyira hanze ni : Araziritse avuga kuburenganzira bw’ umwana, Cheers, Romantic nindi yakoze yitwa Ibyiringiro ahumururiza abanywanda bakorewe iyicwarubozo avuga kandiko hariyo aherutse gushyira hanze nubwo ngo bitari bimworoheye kubera icyorezo tuzi twese yitwa ndacyagushaka 

The Hero yakomeje yifuriza aba Nyarwanda muri rusange nyuma ya Genocide yakorewe aba tutsi  ko nyuma hari ibyiringiro byo kubaho kandi twiyubaka. Yashoje yibutsa abanyarwanda ko dukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19 twambara agapfukamunwa neza kandi duhana intera hagati y’ umuntu nundi, dukaraba intoki namazi meza nisabune. Yanashimiye kandi abakomeje kumuba hafi mu masengesho ndetse no mu mikoro

Ntirenganya Jean D’Amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *