Akamaro Kadasanzwe K’ Inyanya
Inyanya : zifite vit. B1, B2, B6, A, C. zifite imyunyu ngugu : potasiyumu, ubutare, manyeziyumu,
fosifore. Inyanya zigira likopene, betakarotene, karotene ikorera muri testicule, prostate, no
muri surrenale iyo n’imigabane y’umubiri ifite umurimo munini wo gutunganya imyanya
ibyara (organes réproducteurs). Inyanya zirakenewe kubarwaye umwijima ziriwe ari mbisi,
umutobe, sosi yayo, bikingira kanseri yo muri prostate. Ikoresha impyiko neza, yoza amaraso,
ikica n’imyanda yari irimo, yoza ingingo, zifasha abarwaye gute (goutte), zoza indurwe
zikomoka mu nyama, cyangwa mubyo kurya bindi bikomoka ku nyamaswa. Iyo likopene ibaye nke mu maraso ingirabika z’umubiri zikura mu buryo butagira gahunda. Kurya inyanya bizakemura icyo kibazo. Inyanya zongera ubutaraga mu muntu, maze umubiri ukaba indahangarwa. Zigabanya urugimbu mu mubiri zikabuza imitsi kumagana, kuba mito no kuziba. Zfite uruhare runini rwo kurinda indwara
z’umutima.
Rero kurya inyanys birinda kanseri: ya prostate, yo mu kanwa, mu muhogo, y’igifu,
mu mara manini no mu mura. Abashakashatsi bagaragaje ko zifite ubuhanga bwo kurinda
kanseri yo mu myanya ishinzwe kunoza ibyo kurya.
N.B.: Inyanya zitukura zifite ubushobozi buruta ubw’ inyanya z’ icyatsi kibisi. Iyo zitekeshejwe
amavuta zigira likopene nyinshi kuruta imbisi.
Ingabire Jolie