MALAWI: INTORE DAMASCENE MUMUGAMBI WO GUHUNGETA IMPUNZI

Mugihugu cya Malawi giherereye mumanjyepfo ya Africa hakomeje kuvugwa cyane ibikorwa byo gusiragiza impunzi birimo gukorwa na reta y,icyo gihugu aho yari yahaye impunzi ziba hanze y, inkambi ya Dzaleka iminsi 14 yagombaga kuba yararangiye kw,itariki 28 zukwezi kwa 4 ngo bose babe basubiye munkambi ,ni ibyemezo cyateje uruntu runtu munzego zitandukanye ,aho amashyirahamwe , amashyaka ,n, imiryango itegamiye kuri reta utibagiwe n, itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ndetse na mpuzamahanga bamaganye icyo cyemezo kuko gihungabanya uburenganzira bwa muntu .

Ubusabe bw, imiryango itandukanye ntacyo bwagezeho kuko reta yakomeje kwemeza ko ntagihinduka impunzi zigomba gusubika munkambi ,ibi byatumye abahagarariye impunzi hanze y, inkambi bitabaza inkiko ngo barebe ko zagira icyo zibafasha ,hatanzwe ibirego byasabaga injection ndetse haza kuboneka 2 iya Lilongwe yari yabonetse kukirego cyari cyatanzwe na Erie mukunzi ufite ubwenegihugu bw,ububirigi ndetse hari hatanzwe ibindi birego birimo icyabashakanye n, abanyagihugu ndetse nicyabafite token kimwe cyari cyatanzwe murukiko rwa Brantaya ,ikindi murukiko rwahitwa Gasungu ,icyatanzwe Brantaya cyanahuriranye nuko umwe mumpunzi witwa Nahimana Abdul ,yari yatanze ikirego nkabantu bafitiye ama bank imyenda , ndetse kiza guhabwa injection ,ibi byatumye abacamanza bari bafite ibirego bindi basanga ntampamvu yo kwirirwa nabo batanga injection mugihe urukiko rumwe nabo rwazitanze kandi kubirego bisa .

Haje kubaho urubanza kukirego cyari cyatanzwe na Mukunzi Elie wari ahagarariye abashoramari urwo rubanza rwagombaga gusomwa kw, itariki 26/5/2021 ariko butunguranye umucamanza amenyesha uwunganiraga Elie Umukunzi kwitariki 25 Mbere ho umunsi 1 ko urukiko rukuru rwa Lilongwe rwakuyeho injection kuko Elie atari impunzi kandi bakaba bashobora kurinda umutekano wimitungo ye .
Ibi ntabwo byakuyeho injection yari yahawe impunzi n, urukiko rwa Brantaya ndetse n,ibindi birego byatanzwe bikiri munkiko bigifite agaciro.

Intore Damascene yahatereye ibaba

Nyuma yo gusoma urubanza bavuga ko injection yari yahawe Mukunzi Elie ikuweho havuzwe byinshi ndetse bitewe nubwoba no kudatuza biri mumpunzi muri icyo gihugu cya Malawi Abantu bakomeje kwakira impuha zitandukanye buri umwe abivuga ukwe ,biza gutuma community ihagarariye impunzi muri icyo gihugu ari nayo irimo irwana nibyo bibazo ngo barebeko impunzi zagira agahenge basohora itangazo risobanura uko ibintu biteye ndetse n, itangazamakuru ryose rikomeye muri icyo gihugu rifata umwanya wo gusobanura ko injection y, impunzi itavuyeho kuko igihari kandi ibibazo byazo bikiri munkiko.

Muburyo butunguranye humvikanye amajwi yasakaye k,umbuga nkoranyambaga aca ibikuba ndetse abwira abantu ko uwo wabivugaga y,ivuganiye numwe mubakozi b,inkiko ngo akamubwira ko ibirego byose by, impunzi byahurijwe mucya Ellie Umukunzi bityo byose bikaba byateshejwe agaciro ndetse uwavugaga yaje gutanga nigihe ngo ko impunzi bagomba gutangira kuzihumbahumba mugihe kitarenze iminsi 2
Nyuma yiyo audio byaje kumenyekana ko ari iyakozwe n,intore yitwa Damascene ihagarariye Umuryango wa Diaspora ahitwa Brantaya , Umuryango ubundi utagomba kubamo impunzi kuko ukorana na reta y, urwanda kandi batashoboka ko witwa impunzi ngo unakorane na reta wahunze uno muryango wa Diaspora benshi murubyiruko ruwubarizwamo batangiye kwita ( ikiryabarezi) kuko mubibazo ubu abanyarwanda barimo ntacyo wabamariye uretse Itangazo ryasohowe na Ndamage bakunda kwita mugasa uyobora Diaspora muri Malawi ryasabaga abanyamuryango babo bifuza gutaha kwiyandikisha bagafashwa gutaha, ibi byatumye Diaspora muri Malawi icika amazi benshi mubayoboke bayo batangira kwegura udupapuro tw,ubuhunzi aho bari baraduhishe batangira kuba impunzi cyaneko nubundi nka 99% byabari muri Diaspora Malawi batandaraje bakaba ari n, impunzi .

Nyuma yo gusohora iyo audio Uwo Damascene yamaganwe na benshi mumpunzi ndetse abo babana muri Diaspora bo batangiye kumwita inshanutsi ,abandi mumpunzi bavugako ari mumugambi watangajwe na Gen Jemes Kabarebe , umujyanama wa perezida kagame mubyumutekano kandi bikaba byaranatangajwe n, umuyobozi wa CNLG mu Rwanda aho basabye urubyiruko rw,intore guhungeta impunzi z, abanyarwanda byumwihariko iziri mumajyepfo y, Africa bakazitesha umutwe.

Umwe mubayobozi ba Diaspora wavuganye n, Ikinyamakuru Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina k,umpamvu z,umutekano yavuzeko nabo batunguwe nibyatangajwe na mugenzi wabo cyaneko bo ubu barimo kugendera kubirimo gukorwa b,abayoboye impunzi kuburyo atibaza icyateye mugenzi wabo ubukubaganyi bungana kuriya,uwo muyobozi yagize ati; twabyumvise ni amahano birasebye kumvako umuntu uhagarariye Diaspora anjya kubaza munkiko kubirego byatanzwe n,mpunzi adahagarariye yarangiza akanjya kubitangazaho atari nayo kuko turakurikira itangazamakuru turumva uko ibintu birimo kugenda, niba umuntu uhagarariye Diaspora anjya kubaza munkiko kubirego byatanzwe n, impunzi kugirango agire ikizere cyo gukomeza kubaho , bisobanuye ko yadushize hanze twari dusanzwe turimo gucungira kubyemezo by, impunzi ariko tubikora mw,ibanga none yadushize hanze .
Kuruhande rwa Damascene Ikinyamakuru Intambwe cyagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi kuri Telephone ye igendannwa ngo agire icyo atubwira kubimuvugwaho ntiyaboneka .

Yanditswe na Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *