Schwarzenegger yanenze Trump avuga ko ariwe Perezida mubi Amerika yagize mu mateka

 Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=145712Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=145712 0 0

Arnold Schwarzenegger wamamaye muri ruganda rwa sinema yanenze Perezida Donald Trump yavuze ko ariwe Perezida mubi ku rwego rwo hejuru uzibukwa , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize mu mateka.

Yabivuze mu mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, anenga abashyigikiye Trump baherutse gutera Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bakarwana inkundura na Polisi, ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe.

Yagize ati “Trump yagaragaje ko yibwe mu matora abeshyeshya abaturage ibinyoma. Ni umutegetsi watsinzwe. Azandikwa mu mateka nk’umuperezida wabayeho mu mateka mubi kurusha abandi. Ikintu cyiza n’uko vuba aha azaba ameze nka tweet yashaje itagifite icyo ivuze.”

Yananenze ishyaka ry’Aba- républicains Trump abarizwamo ryemeye gushyigikira ibinyoma bye, avuga ko gukunda igihugu ari ukucyitaho bitavuze gushyigikira Perezida.

Kuwa 8 Mutarama 2021 Urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter rwafunze burundu konti yakoreshwaga na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rumushinja kutubahiriza amabwiriza arugenga mu butumwa akunze kurunyuzaho.

Twitter yavuze ko ihangayikishijwe n’imyitwarire imaze iminsi iranga Trump, aho yagiye ashishikariza abamushyigikiye kwishora mu bikorwa by’imyigaragambyo, birimo ibyabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, bikagwamo abantu bane.

Schwarzenegger wanenze Trump n’abamushyigikiye, akomoka mu Autriche ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika. Ubusanzwe amazina ye ni Arnold Alois Schwarzenegger. Yavutse ku wa 30 Nyakanga 1947.

Yamamaye cyane mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika aba umwe mu birahirwa cyane ku Isi. Yabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California guhera mu 2003 kugeza mu 2011.

Yamamaye muri filime zirimo ‘The Terminator’, ‘Commando’, ‘The Running Man’, ‘Predator’ , ‘Total Recall’ , ‘True Lies’, ‘Twins ‘, ‘Kindergarten Cop’, ‘Junior’, ‘Jingle All The Way’ n’izindi.Schwarzenegger avuga Trump ariwe Perezida wabayeho mubi mu mateka

Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *