Ubuzima I Gitwe ku gicumbi cy’Abadivantisiti: Amavu n’amavuko y’idini ryatangijwe mu Rwanda n’Umusirikare January 12, 2021January 12, 2021 admin 0 Comments Yasuwe : Yavuzweho: 0 0Umuntu wese ushaka gutangiza idini cyangwa uzanye imyemerere mishya, aba ashaka kuyibwira abantu bakayimenya ndetse bakamuyoboka. Niyo mpamvu akenshi usanga ushatse gutangiza idini, yibanda ahatuye benshi nko mu mijyi, kuko ari ho aba ateganya kubona benshi bamwumva.Ibaze noneho ubaye ushaka nko gutangiza idini runaka, ugira ngo uribwire abantu barimenye maze washaka aho kurishinga ukoherezwa mu gace k’imisozi n’amashyamba gatuwe na mbarwa. Ubanza atari benshi bakomeza uwo muhamagaro, benshi bashobora guhita bakuramo akabo karenge.Nibyo byabaye ku musirikare w’Umubiligi Elie Delhove watangije idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yahawe agace kari ak’ibihuru n’amashyamba ngo abe ari ho atangirira ivugabutumwa, gusa we ntiyacitse intege ahubwo yakomeje umutsi, arahanyanyaza kugeza abonye umusaruro.N’ubwo bitari byoroshye ko abantu bakira iyo myemerere mishya, ndetse abayiyobotse bari barahawe izina ry’Abahirika, byaje kurangira benshi bayobotse ni uko Abadivantisiti bashinga imizi i Gitwe, banagaba amashami ahandi.Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yari irangiye, Ababiligi bamaze gukubita inshuro Abadage babirukanye muri Afurika no mu Rwanda, uyu musirikare w’Umubiligi, Elie Delhove, wari usanzwe ari umuyoboke w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi iwabo mu Bubiligi, umuhamagaro wamwatsemo ari i Kirinda muri Karongi atangira kuvuga ubutumwa ahereye aho.Ahayinga mu 1919, nibwo Elie Delhove, yavuye i Kirinda yerekeza i Nyanza kujya gusaba umwami aho yashinga itorero, ni uko umwami amuha umusozi wa Gitwe, icyo gihe wari ugizwe ahanini n’ibihuru n’amashyamba, abari bahatuye bari mbarwa, n’umusozi ubwawo witwaga “Kidaturwa”.IGIHE yafashe urugendo yerekeza muri aka gace gaherereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, kuhajya ni urugendo rutari ruto uvuye i Kigali, kuko rutajya munsi y’amasaha abiri.Mbere yo kujyayo twari twabanje guhamagara umwe mu bapasiteri bo mu idini ry’Abadivantisiti aho i Gitwe, aturangira abasaza b’inararibonye bazi neza amateka ya Gitwe, ndetse bazi amateka y’Abadivantisiti kuko babaye Abapasiteri imyaka myinshi, ubu bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.Tukihagera twatungukiye ahitwa kuri “Bienvenue”, ni uko abo basaza baratwakira n’urugwiro rwinshi, batangira kudusangiza amateka yose y’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Gitwe.Ntamukunzi Mathias uri mu kigero cy’imyaka 84, yavukiye i Gitwe, arahiga ndetse arahatura kugeza ubu, yavuze ko ubwo Delhove yageraga i Gitwe, wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, agatangira ivugabutumwa bigoye.Ati “Wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, amaze kugera i Gitwe batangira guca umuganda wo gushaka aho bazubaka, baraza barubaka icyo gihe bubakishaga ibiti, byarimo iminyinya, imiyonza n’ibindi, batangira kubwiriza ubutumwa ku musozi wa Joma n’i Murama.”Uru rusengero rwa mbere rwari rwubakishije ibiti ndetse rushakaje ibyatsi icyo gihe, rwari rwubatse ahari ishuri rya College Adventiste de Gitwe kuri ubu, ndetse hari n’ibimenyetso byerekana ko ari hari hubatse urusengero, mbere y’uko rwimurirwa hepfo yaho gato, kuri ubu hubatse urusengero runini rugezweho.Uyu mumisiyoneri Delhove ndetse n’abandi yari yaramaze kubwiriza ubutumwa, nyuma yo kuzuza urusengero aho ku musozi wa Gitwe, batangiye kubwiriza ariko uretse ibyo, ngo batangiye no gutoza abantu isuku banigisha gusoma no kwandika.Mu 1921 batangiye ishuri ryo kwigisha gusoma no kwandika, ababimenye na bo bakajya kwigisha abandi bityo bityo, ari na ko bakomeza kubwiriza ubutumwa.Ubwo iri dini ryari rimaze gusa n’iritangira gushinga imizi i Gitwe no ku misozi bituranye ya Joma na Murama, abari baramaze kuyoboka ndetse n’abandi bamisiyoneri bari bamaze kugera mu Rwanda baje gushyigikira Delhove barimo uwitwaga Maitre n’undi witwaga Munier, bavuye i Gitwe batangira kujyana ubutumwa n’ahandi. Post Views: 436