Politike Nta muntu uzemererwa gushyira amashanyarazi mu nzu adafite uruhushya rwa RURA January 13, 2021January 13, 2021 admin 0 Comments Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko abantu bazajya bahabwa umuriro w’amashanyarazi ari ababanje kwerekana uwakoze cyangwa uzakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako (installation) ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya.Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko guhera ku wa 1 Werurwe 2021, abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali bakaba bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.Rikomeza rivuga ko “Nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ubifitiye uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.”Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, rivuga ko izi mpinduka zigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.RURA iherutse gutangaza urutonde rw’abafite impushya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, ndetse n’inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n’impushya zitangwa.Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka ‘Triphase’.Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk’umuntu ushobora gukora ‘installation’ ya moteri, imirasire n’ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo. Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk’insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yabwiye IGIHE ko ubu iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.Ati “Iyi gahunda yatangiye mu 2014, ariko ishyirwa mu bikorwa ryagarukiraga cyane ku nzu nini cyangwa iz’ubucuruzi. Byakorwaga ndetse amasoko menshi ya leta byasabaga ko umuntu aba afite urwo ruhushya.”Mu gihe cyo gutanga amasoko yo gushyira amashanyarazi mu nyubako za leta n’ahandi hamwe na hamwe uwayahabwaga yasabwaga kuba afite icyangombwa cya RURA. Post Views: 376