FERWABA yavuze ku itangira rya Shampiyona n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko bamaze kwakira ubusabe bwinshi bw’abifuza gutoza Ikipe y’Igihugu, ariko batarahitamo uhabwa aka kazi.

Umunya-Serbia Vladimir Bosnjak watozaga Ikipe y’Igihugu ya Basketball yasezeye ku mirimo ye mu Ukuboza, nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe ye yabonye mu marushanwa aheruka gusozwa yo gushaka itike yo kwitabira AfroBasket 2021.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko batarahitamo ugomba gusimbura Bosnjak kuri uyu mwanya.

Ati “Umutoza w’Ikipe y’Igihugu turacyamushaka. Turashaka umutoza uzadufasha, dufite ubusabe bw’abantu benshi ariko ntiturahitamo umwe.”

Ubwo Vladimir Bosnjak yasezereraga, FERWABA yatangaje ko mu gihe igishakisha umutoza mukuru, Ikipe y’Igihugu izaba itozwa na Henri Mwinuka usanzwe atoza REG Basketball Club, yungirijwe na Karim Nkusi utoza APR BBC.

Mu mikino itatu ibanza yo mu itsinda D ryo gushaka itike ya Afrobasket 2021 yabereye i Kigali mu mpera z’Ugushyingo, nta mukino n’umwe u Rwanda rwatsinze, aho rwahuye na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo.

Indi mikino y’amajonjora muri aya matsinda izaba muri Gashyantare 2021 mu gihe u Rwanda ruzakira irushanwa nyir’izina hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Ntiharemezwa igihe Shampiyona ya Basketball izatangirira

Ku bijyanye n’itangira rya Shampiyona ya Basketball ya 2021, Perezida wa FERWABA yavuze ko na byo bitarafatirwa umwanzuro bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ibihe turimo namwe murabibona, turi mu bihe bigoye, niyo mpamvu kugeza ubu ntacyo twakora. Hari ibyo twandikiye Minisiteri [ya Siporo] mu gihe itaradusubiza ntacyo twakora.”

Abajijwe niba hateganywa ko iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali yazakinwa mu buryo iy’ubushize yasojwemo amakipe aba hamwe, Mugwiza yavuze ko bigoye kuko byasaba amikoro ahanitse.

Ati “Ntabwo byashoboka kuko ntabwo twabona ayo mafaranga, ntabwo twakora Shampiyona iminsi 10. Uburyo tuzakinamo bizaganirwa n’abanyamuryango hagendewe ku mikoro y’amakipe, tuzabanza turebe ingamba zo kwirinda Minisiteri izaduha, turebe niba tuzazishobora.”

Shampiyona ya Basketball ya 2020 yari yatangiye ku wa 17 Mutarama 2020.

Nyuma y’uko ihagaze imburagihe kubera COVID-19, mu Ukwakira hateguwe irushanwa rito ry’iminsi umunani, ryatanze amakipe atwara ibikombe mu bagabo n’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *