U Bwongereza bugiye gutanga igisa na passport ku bakingiwe Coronavirus

 Yasuwe : 
Yavuzweho:
 0 0

U Bwongereza bugiye kuba igihugu cya mbere mu Isi gikoresha porogaramu yerekana niba umuntu yarahawe urukingo rwa coronavirus, bikamuhesha amahirwe yo kwemererwa gukorera ingendo mu bindi bihugu.

Uyu mushinga uzashyirwamo ibihumbi 75£ wari watekerejwe na Minisiteri y’Ubuzima mbere, ariko uza gusubikwa kubera ibitekerezo byari byagaragajwe ko bishobora kugaragara nk’ivangura ry’abakingiwe n’abadakingiwe cyangwa abatemera urukingo.
Isubukurwa ryawo ryaturutse ku kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ubushakashatsi na siyansi (Innovate UK) cyemeye gutanga ayo mafaranga azakoreshwamo.
Ku ikubitiro, Abongereza babarirwa mu bihumbi bamaze gukingirwa ni bo bari bukorerweho isuzuma muri ibi bihe icyo gihugu kiri muri gahunda ya guma mu rugo, icyo gikorwa kikazarangira muri Werurwe uyu Mwaka.
Vaccine passport izajya ishyirwa kuri telefoni y’umuntu nta kiguzi, imufashe kwerekana mu buryo bw’ikoranabuhanga niba yarahawe dose imwe cyangwa ebyiri z’urukingo, cyangwa se niba atarahabwa n’imwe atarakingirwa.
Ni porogaramu yakozwe n’ikigo cya iProov gisanzwe gikora isuzuma ry’umubiri ryifashishije ikoranabuhanga, gifatanyije n’icya Mvine ikora uburinzi bw’amakuru abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga; ku buryo amakuru y’abayikoresha azaba atekanye.
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yavuze ko iyo porogaramu yitezweho kwerekana uko ubwandu buhagaze, cyane ko abenshi mu bafite ibyago byinshi byo kwandura bamaze gukingirwa.
Ibizava muri iryo suzuma nibyerekana ko porogaramu ikora neza, ngo bizatuma ingamba icyo gihugu cyafashe zo guhangana n’icyorezo zongera gusesengurwa.
Igitekerezo cyo gushaka uburyo umuntu wakingiwe n’utarakingiwe bajya bagaragara cyari gisanzwe kiri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho u Bugereki bwasabaga ibihugu bigize uwo muryango gukoresha Vaccine passport kugira ngo ingendo zikomeze.
U Bwongereza bumaze kugira abanduye coronavirus miliyoni 3,2, aho muri bo abasaga miliyoni 1.4 bayikize naho abagera ku bihumbi 83,2 ikabahitana.

Kwamamaza


Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *