CHAN 2020: McKinstry yizeye ko Uganda izatsinda u Rwanda

 Yasuwe : 
Yavuzweho:
 0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Johnathan McKinstry, yizeye ko abakinnyi be bashobora gutsinda u Rwanda mu mukino uzahuza ibihugu byombi ku wa Mbere mu irushanwa rya CHAN 2021.

U Rwanda na Uganda biri kumwe mu itsinda C ry’iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021. Maroc ifite igikombe giheruka ndetse na Togo ni ibindi bihugu biri muri iri tsinda.
Johnathan McKinstry utoza Uganda, yavuze ko ubukeba buri hagati y’ibihugu byombi buzatera abakinnyi be gutanga ibyo bafite byose bagatsinda umukino.
Ati “Ni umukino w’ishiraniro utangira irushanwa, Uganda n’u Rwanda ni abakeba bamaze igihe kandi bisobanuye byinshi ku bakinnyi.”
“Kuri bo, bazi ko atari amanota atatu gusa cyangwa inzira izabafasha kurenga amatsinda, ahubwo bazi ko ari igihe cyiza cyo kuyobora akarere.”
Uyu mugabo ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru yizeye ko hari ubumenyi afite kuri ubu bukeba ku buryo azagira uruhare mu gufasha Uganda gutsinda.
Yashimangiye ko atazahindura imikinire ye, ahubwo azibanda ku bushobozi bwe kugira ngo abashe gutsinda u Rwanda.
Ati “Twumva ko tuzi aho imbaraga zabo ziri kandi turi kubikoraho mu myitozo yacu. Nta gishya dukora, ni ugushyira imbaraga ku mukino wacu, tukazabishyira mu bikorwa.”
“Kuri njye, ni ubwa mbere ngiye guhura n’u Rwanda. Narebye abakinnyi babo, 18 muri 30 narabatoje mu myaka myinshi ishize. Ni ikipe imenyereye ariko ndizera ko ubumenyi nyifiteho buzafasha Uganda gutsinda kandi ni byo buri wese yifuza.”
Johnathan Bryan McKinstry yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015. Yasezerewe taliki 18 Kanama 2016 nyuma gato yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari yahawe nyuma yo kugeza Amavubi mu mikino ya ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yasezerewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 2-1.
Johnathan McKinstry yizeye ko Uganda izatsinda u Rwanda ku wa Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *