Paul Rusesabagina: Umwunganira asaba gereza gukora iperereza ku bivugwa n’umukobwa we
Me Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina, yandikiye Urukiko rukuru arusaba kurekura uwo yunganira nk’indishyi y’uko uburenganzira bwe bubangamiwe, nk’uko abivuga.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Rusesabagina rutangira kuburanishwa mu mizi mu cyumweru gitaha.
Mu ibaruwa Gashabana yandikiye urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rwa ruriya rukiko yatangajwe n’umuryango wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, asaba ko itariki 26/01/2021 iteganyijweho gutangira urubanza ivanwaho.
Muri iyo baruwa Gashabana avuga ko mu gifungo umukiliya we arimo, yambuwe uburenganzira burimo kwivuza, kunganirwa n’abo ahisemo, gufatirwa kw’inyandiko ze, kubuzwa uburenganzira bwo gufata ikaramu n’urupapuro n’ibindi.
Avuga kandi ko umukiliya we adafite ibyangombwa n’amakuru arambuye ku byo aregwa ngo abashe kwitegurira urubanza mu mizi.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, umuvugizi w’urwego rw’amagereza yavuze ko Rusesabagina ahabwa ubuvuzi byihariye kubera umuvuduko w’amaraso agira, kandi ahabwa uburenganzira bwose buhabwa izindi mfungwa.
Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bishingiye ku bitero byahitanye abantu byagabwe n’umutwe wa FLN mu Rwanda, umutwe Rusesabagina yagiye aboneka mu mashusho avuga ko ashyigikiye, kandi yemeje mu rukiko ko yoherereje amafaranga.
Abantu batandukanye biciwe ababo n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN mu Rwanda bagiye batangaza ko bategereje ubutabera mu rubanza rwa Rusesabagina.
Mu rubanza mu mizi, biteganyijwe ko Rusesabagina ashobora kuzareganwa na Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, n’uwamusimbuye kuri uwo mwanya Herman Nsengimana.
Aba bombi bafatiwe mu birwa bya Comores na DR Congo mu bihe bitandukanye mbere y’ifatwa rya Rusesabagina, nabo boherezwa mu Rwanda aho bafungiye ubu.
Mu nyandiko ya Me Gashabana, avuga ko umukobwa w’umukiliya we Carine Kanimba hari umuntu umwandikira wiyita ‘Hamiss Mjinya’ uvuga ko arinda se, ariko ko adafungiye muri gereza ya Nyarugenge.
Uwo ‘Hamiss Mjinya’ yabwiye Carine Kanimba ko se afungiye muri gereza ya gisirikare hamwe na ‘Sankara’ na Herman Nsengimana.
Uwera Pelly Gakwaya, umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, mu nyandiko ye yavuzeko ko ntahandi uregwa afungiye, ati: “Rusesabagina afungiye muri Gereza ya Nyarugenge – Mageragere”
Iyi nyandiko ivuga ko Kanimba atajya asubiza ubutumwa bw’uwo muntu kandi yabweretse urwego rw’iperereza rw’imbere muri Amerika, FBI.
Gashabana asaba ko niba Rusesabagina atarekuwe gereza ya Nyarugenge iha urwo rukiko raporo ku buzima bwe bitarenze iminsi irindwi, agasubizwa ibye byafatiriwe, akanahabwa ibyangombwa bimufasha gutegura urubanza mu mizi.
Asaba urwo rukiko kandi gutegeka ukuriye gereza ya Nyarugenge gukora iperereza ku bivugwa n’uriya wiyita ‘umurinzi wa gereza’ ku buryo Rusesabagina afunze, agaha raporo urwo rukiko.