Amavubi yongeye kuba iciro ry’imigani nyuma yo kwambara imyenda ibusanyije nimero muri CHAN 2020

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yongeye kuba iciro ry’imigani nyuma y’uko umukinnyi wayo, Ngendahimana Eric, yagaragaye mu kibuga yambaye umupira wa nimero 25 n’ikabutura ya nimero 24 mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Maroc ku wa Gatanu.

Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga ku munota wa 74, asimbuye Kalisa Rachid wongeye kugaragaza ko afite imvune.

Bisa n’ibyatunguye uwafataga amashusho y’umukino kuri Canal + iri kwerekana iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika.

Yakuruye nimero yari mu mugongo wa Ngendahimana Eric, yerekana nimero 25, ndetse akurura no ku ikabutura, yerekana nimero 24.

Byagenze gute kugira ngo uyu mukinnyi yambare nomero zibusanyije?

Ubusanzwe, nibura isaha imwe n’igice mbere y’umukino, ikipe igera ku kibuga, abashinzwe ibikoresho (Kit Manager) bagategura imyambaro abakinnyi baza kwambara haba mu kwishyushya cyangwa mu gihe cy’umukino. Ku ruhande rw’u Rwanda, aka kazi gafitwe na Baziki Pierre na Munyaneza Jacques (Rujugiro).

Mu myambaro bari bateguye, nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mbere y’umukino, hari imipira y’umuhondo yo kwishyushyanya ndetse n’ubururu bwo kuza gukinisha.

Kuri Ngendahimana Eric, ubwo hatangazwaga nimero abakinnyi bazambara, yahawe nimero 25, akaba ari na yo yanditseho izina rye mu gihe nimero 24 yahawe Niyomugabo Claude.

Ku myambaro yateguwe ku mukino wa Maroc, ababishinzwe mu Amavubi, bateguye umupira wa nimero 25 n’ikabutura ya nimero 24, ari byo Ngendahimana yambaye akajya mu kibuga.

Aya makosa y’imyambaro yatumye Amavubi yongera kuba igitaramo

Nta cyumweru cyari gishize Ikipe y’Igihugu igarutsweho n’abatari bake nyuma yo kugaragaza umwambaro izaserukana muri CHAN 2020 bikagaragara ko ari uwo isanganywe ndetse n’imyambaro y’abanyezamu ikaba yaranditsweho habanje gusibwa ijambo ‘RWANDA’ mu mugongo.

Kuri iyi nshuro, hibajijwe uburyo Ngendahimana Eric yambaye imyambaro ibusanye kugeza ubwo agiye mu kibuga. Hari ababihuje no kuba FERWAFA iherutse gutanga ikirego muri RIB ko hari imyambaro yibwe.

Uwitwa Pacifique Muza, yagize ati “Nashaka kubaza KIT MANAGER uburyo umukinnyi ajya gukina agahabwa imyenda itandukanye nimero ubwo yarebaga hehe?”

Uwihirwe Doddy yavuze ku butumwa bwa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, washimiye Amavubi uko yitwaye, amubaza ati “Nyakubahwa Minisitiri, ikipe y’igihugu mubona ariyo gukinirwaho kano kageni??”

Uwitwa Joachim Kadhaffi we yagize ati “Iyo udashoboye ntuba ushoboye. FERWAFA mugaragaje ko ubushobozi bwanyu buri hafi ya ntabwo na staff y’Amavubi mutinyuka gusebya igihugu mu ruhando mpuzamahanga imbere ya televiziyo zikomeye ku Isi. Mwagakwiye kugera i Kigali mwamaze kwegura kuko aya ni amahano.”

Hari abahise bafata ifoto ya Ngendahimana Eric ari mu kibuga, bayihuza n’iy’umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Rigoga Ruth, uri muri Cameroun, yambaye nimero 24, bavuga ko umupira uyu mukinnyi yakabaye yambaye ari we wawutwaye.

Gusa, umwambaro uyu munyamakuru yari yambaye, mu mugongo wari wanditseho RWANDA (ni uw’abafana) mu gihe iy’abakinnyi iba yanditseho amazina.

Ikindi cyagarutsweho ku myambarire y’Amavubi, ni umwambaro w’imbere wa myugariro Omborenga Fitina, utari ujyanye n’imyambaro y’ikipe y’Igihugu cyangwa indi isanzwe yambarwa n’abakinnyi mu kibuga.

Habumugisha Théoneste yagize ati “Kwizera, ubuse urashakako na kola ( nako ka kenda k’imbere) ka Omborenga na ko tukabaza Rigoga Ruth kweri? Amavubi yacu yamamaye. Umva ko bavuga ngo iki, yatwitse arangije arimanukira. Kuri uyu mukino nta mikino yari afite mu bijyanye no kwambara.”

Ingingo ya 50 n’iya 71 z’amategeko y’irushanwa rya CHAN avuga ko ibijyanye n’imyambaro bigomba gukurikiza amategeko ya CAF yerekeye imyambarire n’ibikoresho, akaba ari nayo agena uko buri kipe yambara, ibijyanye no nimero, amazina, amabara n’ibindi birango.https://platform.twitter.com/embed/index.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1352846126895013888&lang=en&origin=https%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Fimikino%2Ffootball%2Farticle%2Famavubi-yongeye-kuba-iciro-ry-imigani-nyuma-yo-kwambara-imyenda-ibusanyije&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=ed20a2b%3A1601588405575&width=550px

One thought on “Amavubi yongeye kuba iciro ry’imigani nyuma yo kwambara imyenda ibusanyije nimero muri CHAN 2020

  • January 24, 2021 at 8:09 am
    Permalink

    Ibyago mavubi rwose, mujye mubirekera banyirabyo kbs byarenze uruhombero

    Reply

Leave a Reply to Wazumbaza iki Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *