Inkubiri yo Kwamagana Judi Rever kubutaka bw iwabo

U Rwanda, kimwe mu bihugu byiza gusa byaheje ababikomokamo uko amateka yagiye asimburana. Ni igihugu cy imiterere myiza gusa kirimo ibyiza n ibibi. Kuva kuri Gihanga Ngomijana Kugeza magingo aya ni igihugu cyatuwe n abaturage bakize ndetse n abandi bakennye kurugero rw ubutindi. Ni ingaruka zo kuba ari igihugu cyayobowe na Politic zifite abo ziheza ndetse kiyoborwa n abayobozi twagereanya n amabandi uko imyaka yagiye isimburana. Ibi ni ingaruka za bamwe bifata nkaho barusha ubunyarwanda bagenzi babo.

Amateka yagiye atwereka ibimenyetso bya bamwe bagiye bitwara nkaho barusha abandi ubunyarwanda gusa uje nabi burigihe ahora nk isosi y intama. Hari abanyarwanda baziko mu 1994 habaye intambara gusa. Iyi niyo yamize inkubiri y ibikorwa byinshi byabaye muri uwo mwaka utavugwaho rumwe. Gusa birengagiza ko harimo ibice bibiri. Igice cy inyeshyamba zashakaga gufata ubutegetsi kungufu nyuma yo kwanga amasezerano y amahoro n igice cy ingabo z igihugu zarindaga ubusugire. Intambara, itsembabwoko, Genocide yakorewe abatutsi  n ibindi bikorwa by urugomo n ingaruka zaguye kubanyarwanda zitewe n ibikorwa by izo mpande zombi, Abahoze muri izo mpande zitandukanye bakagombye kwicara hamwe bagasaba abanyarwanda imbabazi.

Nahoze mbona abanyarwanda batuye muri Canada bamaze iminsi mu ntambara yo kwamagana uwitwa Judi Rever wanditse igitabo kitwa In Praise of Blood: The Crimes of the Rwandan Patriotic Front (March 13, 2018). Ese uyu mutegarugori yamaganwa kuko ahakana genocide cyangwa kuko avuga ibibihira amatwi y abanyarwanda bamwe? Abamwamagana birengagiza ko abenshi muri nabo batifuza gusubira iwabo. Bamwe muribo bakiriwe muri icyo gihugu nk impunzi. Nigute wamagana umuturage uri mugihugu cye? Ese ntibyaba byiza usubiye iwanyu ukazaba ariho umwamaganira? Iyi ni indwara iri muri benshi bumva ko uvuze ibitandukanye nibyo bemera aba abaye umwanzi cyangwa uwangisha abategetsi rubanda. Ese haba hari itegeko ritegeka buri munyarwanda kuba muri FPR?

Igitekerezo cy’ umusomyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *