RWANDA : ITANGAZAMAKURU RYIGENGA MUMANEGEKA

yanditswe ; OBED NDAHAYO

IJAMBO AMANEGEKA NI IJAMBO RIMAZE KUMENYERWA MU RWANDA AHO BURI MUTURAGE UBU IYO ABWIWE KO INYUBAKO YE IRI MUMANEGEKA AHITA AMENYAKO IGIKURIKIYEHO ARI UKUYIHIRIKA NI IMVUGO YAMENYEKANYE CYANE AHO MU RWANDA HATANGIYE IGIKORWA CYO GUSENYERA ABATURAGE BARI BATUYE AHANTU HASHOBORA GUSHYIRA UBUZIMA BWABO MU KAGA AHO TWAVUGA NKO HEJURU Y,IMIRINGOTI, AHANYURA AMAZI MENSHI NAHANDI.

Itangazamakuru ry,igenga mu Rwanda riri mumurongo wo kuba ribarizwa muri icyo kiciro cyamanegeka bitewe n,ubuzima bushaririye bano banyamakuru basanzwe babaho noneho covid 19 ikaba yaraje irihuhura ubu bamwe mubanyamakuru bigenga kubasha kubona icyo kubatunga niyo byaba rimwe bikaba byarabaye ihurizo rikomeye

KUKI RETA Y,URWANDA ISANZWE IKUNDA KUGARAGARA NKIYITA KUBATURAGE NTABUSHAKE BWO GUFASHA ITANGAZAMAKURU RYIGENGA ?

Reta y,urwanda kuva ishaka FPR inkotanyi riri kubutegetsi ryafata ubutegetsi ni ishyaka ritigeze na rimwe ryorohera itangazamakuru ryigenga kuko aho kuzuzanya ahubwo reta y,urwanda yakunze gufata itangazamakuru ryigenga nk,umwanzi waryo ukomeye biryo igahora mumurongo wo guhangana nitangazamakuru ryigenga aho kugirango buzuzanye nkabafatanyabikorwa cyane ko ahandi itangazamakuru rifatwa nk,ubutegetsi bwa kane .

ICYO BAMWE MUBAKORA ITANGAZAMAKURU MU RWANDA BAVUGA KUBUZIMA BABAYEHO

Umwe mubayobozi bigitangazamakuru gikorera mu Rwanda waganiriye nikinyamakuru Intambwe gusa ntiyifuze gutangazwa amazina avugako ubuzima babaho burutwa n,ubwabatwara abgenzi kumagare ( abanyonzi) kuko nibura usanga bo bafite amashyirahamwe bahuriramo bakaba bashobora gusaba ubufasha bakabuhabwa akomeza avugako biteye agahinga kuba umunyamakuru ariwe muntu uba adafite icyizere cyo kuba yabona ikimutunga ngo aramuke avugako usibye ibinyamakuru bya reta cyangwa ibyafashe umurongo wo kuyisingiza kabone niyo yaba iri guhonyora abaturage ngo ibyo binyamakuru nibyo usanga aribyo nibura bigira icyo bigenerwa na reta mugihe ibindi binyamakuru byigenga usanga abanyamakuru babyo baba bicira isazi mujisho

BARORE CLIOPHAS UMUYOBOZI WA RWANDA MEDIA COMMISSONER (RMC)

uno muyobozi avugako babayeho mubuzima bukomeye gutyo mugihe hari uruhuri rwinzego namashyirahamwe avugako abereyeho kurengera abanyamakuru agashinja izi nzego kuba mukwaha kwa reta no kuruca bakarumira mugihe abanyamakuru batotezwa .

ikinyamakuru INTAMBWE cyamubajije niba mugihe baba bafashijwe na reta itabashiriraho numurongo bagenderaho kuburyo bakwisanga batakaje ubunyamwuga , atubwirako gufasha ibinyamakuru binyuze mumashyiramwe ashinzwe abanyamakuru ubusanzwe bitakagomye kugora reta kuko umubare wibitangazamakuru biri mu Rwanda uzwi kuburyo reta iramutse igize ubushake bwo gufasha yabinyuza mumashirahamwe yabanyamakuru buri kinyamakuru kikagenerwa ubufasha kd ntamananiza babanje gushyirirwaho yanongeyeho ko ikintu gikomeye cyane reta y,urwanda yabakoreye ari ukubangisha n,abandi kuburyo nabikorera batinya kumenyekanisha ibikorwa yabo mubinyamakuru byigenga kuko baba babifashe nkabarwanya ubutegetsi buriho bityo abikorera nabo bagatinya kwiteranya na reta .

akomeza avugako aho icyorezo cya covid 19 kiziye cyabahuhuye kuko ntaho bashobora gukura nicyo kurya avugako nibura mbere habagaho ibikorwa by,inama cyanwa gutumirwa mubikorwa bitandukanye bagahabwa aga tike bakunda kwita (GITI) akavugako kanjyaga kabunganira mumibereho ya buri munsi bakabona icyo kurya ariko ubu byose byarahagaze ubu bakaba bariho ubuzima bubi cyane agereranya n,amanegeka kuburyo isaha nisaha bashobora guhirima.

ITANGAZAMAKURU RY,URWANDA MURUHANDO MPUZAMAHANGA

Nkuko twatangiye tubivuga ntabwo reta y,urwanda kuva yabaho yigeze yorohera itangazamakuru ryigenga kuko abanyamakuru bigenga bagiye bafungwa abanda bakicwa ibinyamakuru birafunwa abanyamakuru barahunga , ibi byatumye muri rapporo zisohoka buri mwaka y,imiryango mpuzamahanga irengera abanyamakuru urwanda ruhora rugaragara mubihugu bya mbere kw,isi bihonyora ubwisanzure bw,itangazamakuru nubwo ubutegetsi bw,urwanda budahwema kubihaka ibi kandi biherutse kgushyimangirirwa munama y,umuryango wabibumbye ishyinzwe iby,uburenganzira bwa muntu aho ibihugu byinshi uhereye k,ubwongreza ,America nibindi bihugu bitariye iminwa mugushinja reta y,urwanda guhonyora uburengsanzira bwa muntu ndetse no kuniga itangazamakuru ibi intumwa nkuru ya reta akaba na minisitire w,ubutabera Johnson Businge akaba yarabiteye utwatsi avugako urwanda ngo rwagerageje gushyiraho amategeko yorohereza abanyamakuru kugear kumakuru nibindi gusa ibyo abivuga mugihe nubu hari abanyamakuru barimo nkuwo bakunze kwita cyuma bafunzwe bazira akazi kabo ndetse kugeza ubu akaba ataraburanishwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *