Abafana b Amavubi bararye bari menge!
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bwasabye abawutuye kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Guinea ku Cyumweru, bubihanangiriza ko abazayarengaho bazahanwa.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina n’iya Guinea, Syli Nationale, ku Cyumweru saa tatu z’ijoro muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ubwo uyu mukino uzaba uri kuba, buri wese asabwe kuwukurikira ari mu rugo, yubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, bityo abazabirengaho bakazahanwa.
Wagize uti “Umujyi wa Kigali urabibutsa ko ibikorwa by’imyidagaduro n’ibihuza abantu bibujijwe muri iki gihe cya Guma mu Rugo i Kigali. Ubwo imikino ya CHAN 2020 igikomeje reka dushyigikire ikipe y’Igihugu ‘Amabubi’ tuguma mu rugo kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirandura.”
“Gufana no gushyigikira ikipe, ntibikuraho ko twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ni yo mpamvu dusabwa gukomeza ingamba zo kwirinda kandi tuguma mu rugo. Uzarenga ku mabwiriza azahanwa. Ntabe ari njye cyangwa wowe wandura COVID-19
Ubwo Amavubi yatsindaga Togo ku wa Kabiri, akabona itike yo gukomeza muri ¼, abantu benshi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali biraye mu mihanda bishimira iyi ntsinzi mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) giherutse kugaragaza ko hari impungenge ko abagiye kwishimira iyi ntsinzi hanze baba barahanduriye COVID-19 ku buryo bakwanduza abasigaye mu rugo.
Umujyi wa Kigali umaze iminsi 13 ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, ni nyuma y’uko bigaragaye ko wihariye 61% by’ubwandu bwabonetse mu gihugu cyose kuva uyu mwaka utangiye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, RBC yavuze ko ibipimo ifata buri munsi bigaragaza ko ubwandu bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali bungana na 5%.