ARASABA UBUYOBOZI KUBANZA KUMUHA AMAFRANGA MBERE YO GUPIMWA COV5 19

Umugore utuye mu Kagari ka Munanira ya Mbere mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yanze ko apimwa COVID-19 atabanje guhabwa amafaranga.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2021, ubwo mu tugari tune tugize Umurenge wa Nyakabanda haberaga igikorwa cyo gupima abaturage COVID-19.

Uyu mugore utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne wari umubwiye ngo aze yipimishe ko adashobora kubikora atabanje kumuha amafaranga.

Mu kumusubiza uyu mugore nawe yagize ati “ Nza aho gukora iki? habaye iki se? baramarira iki se? Banza umumpe amafaranga?”

Nyuma uyu muturage yabwiye IGIHE, ko yanze kwipimisha COVID-19 adahawe amafaranga kuko kuyipimisha nta nyungu n’imwe bimufitiye bitewe n’uko nawe atazabaho ubuziraherezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Mugambira Etienne yavuze ibyo uyu mugore yakoze yabitewe n’imyumvire ikiri hasi, ashimangira ko uko bazakomeza gukora ubukangurambaga abaturage bose bazagenda bumva iby’iyi ndwara.

Ati “Kwipimisha biradufasha kugira ngo hamenyekane uko indwara ihagaze mu baturage bacu tumenye niba hari abarwaye bashishikarizwe kwivuza kugira ngo indwara idakomeza kubakwiramo, ikindi navuga ko abaturage bamaze kumenya ko COVID-19 iriho kandi yica ku buryo nkeka bake aribo batari bamenya ububi bwayo.”

Muri aka gace haracyagaragara abaturage bagifite imyumvire iri hasi ku bijyanye n’indwara ya COVID-19 ku buryo hari n’abatinya kunyura ahari kubera iki gikorwa cyo gupima.Umunyamabanga w’Umurenge wa Nyakabanda Mugambira Etienne asaba umuturage kwipimisha COVID-19 akamubwira ko ari bubikore ari uko amuhaye amafarangaAha uyu muturage yatsemberaga Umuyobozi w’umurenge amubwira ko atakwipimisha atamuhaye amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Amakuru

Hagaragajwe ko mu myiteguro ya Noheli gukora imibonano mpuzabitsina bigabanyuka0 0

Amakuru

Igikinisho cy’igitsina cy’umugabo mu kabati! Umutumirwa mu kiganiro kuri BBC yatangaje benshi0 0

Amakuru

Espagne: Yiciye izuru n’umunwa kugira ngo ase n’ikivejuru4 0 0

Amakuru

U Buyapani: Umugore amaze imyaka 10 yarahishe umubiri wa nyina muri firigo0 0

Inkuru ziheruka – 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *