AMASEZERANO Y,ABAKINYI BA MUKURA VICTORY SPORT YASUBITSWE

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwafashe icyemezo cyo gusubika amasezerano y’abakinnyi bayo igihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byose by’imikino bihagarara.

Ku wa Gatandatu, iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere yamenyesheje abakozi bayo barimo abakinnyi ko amasezerano yabo yasubitswe kugeza igihe kitazwi.

Yagize iti “Dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo twamenyeshejwe na FERWAFA cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye na Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19;”

“Dushingiye ku kuba ingamba zafashwe muri icyo cyemezo hatazwi igihe zizahindurirwa kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru imbere mu gihugu yongere gutangira;”

“Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/01/2021, amasezerano abakinnyi bari bafitanye na Mukura Victory Sports & Loisirs abaye asubitswe by’agateganyo kubera izo mpamvu ndakumirwa, akazasubukurwa igihe hazaba hafashwe ingamba nshya zisimbura iziriho twagaragaje hejuru.”

Kimwe n’andi makipe, Mukura Victory Sports yarekuye abakinnyi n’abandi bakozi bayo basubira mu ngo nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse Shampiyona ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu makipe amwe.

Kiyovu Sports yasubitse amasezerano y’abakozi bayo guhera ku wa 15 Mutarama 2021, AS Muhanga izatangira gukurikiza iki cyemezo tariki ya 1 Gashyantare mu gihe kuva muri uku kwezi kwa Mutarama, Musanze FC izajya ihemba 30%.

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurirwa nyuma y’uko ihagaritswe igeze ku munsi wayo wa gatatu.Mukura Victory Sports yasubitse amasezerano y’abakinnyi yasubitse igihe kitazwi


Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *