Itondere urugero rw’ umunyu urya!

UMUNYU. Kimwe mubintu dukoresha buri munsi mukuryoshya ibiryo. Ese koko umunyu ningenzi cyane mubuzima bwacu ? nimba aringenzi se ingaruka zo kurya umunyu nizihe cyangwanigute twakirinda izo ngaruka kandi turya umunyu buri munsi. Muri iyi nkuru turabagezaho ibyiza, ibibi ndetse nibindi byose ushobora kuba utari uzi bgyerekeye umunyu.

Umunyu ugizwe cyane nimyunyu ngugu yitwa Sodiyumu ( Sodium ). Sodiyumu nimwe mumyungu ngugu dusanga mubiribwa hafi ya byose dukoresha buri munsi. Sodiyumu nubwo iba muri buri biribwa hafi ya byose inakoresha munganda mugukora ibiryosha ibiryo nkumunyu tubona.

Sodiyumu nikmwe mubizwiho gutera cyane umuvuduko mwinci wamaraso cyangwa ibyo bita hipertension mururimi rwicyongereza. Uyu muvuduko wamaraso ukaba utera ibibazo nko guca imwe mumijyana ( arteries ) nimigarura ( veins ) yamaso mumubiri. ibi bitera cyane indwara zitandukanye zumutima ndetse nizimpyiko.

Gua ubushakashatsi bugaragaza ko kutarya umunyu nabyo bifite ingaruka mbi kumubiri.
Niyo mpamvu muri iyi nkuru turabagezaho akamaro ko kurya umunyu ndetse nıngaruka zo kurya umunyu tunabagezeho kandi ningano yumunyu utagomba kurenza kumunsi nimba ushaka kubaho neza. 1. UMUNYU NINGENZI CYANE MUMUBIRI. nubwo ushobora kuba ugizee ubwoba nyuma yo kumva ko sodiyumu itera zimwe mundwara zumutima gusa sodiyumu niningenzi cyane mumubiri wumuntu. Sodiumu isangwa cyane mumaraso yawe aho ifite akamaro ko kubalansinga bimwe mubigize amaraso. İmpyiko zawe kandi zifite akamaro ko kugabanya sodiyumu nyinci mumubiri wawe zicishije munkari ( kunyara ). Muri make sodiyumu ningenzi cyane mumbiri cyane cyane mumitsi ndetse no mumijyana nimigarura yamaraso. 
UMUNYU UZWIHO GUTERA INDWARA ZUMUTIMANkuko twabivuze hejuru sodiyumu dusanga mumunyu izwiho gutera umuvuduko mwinci wamaraso utuma umuntu ashobora kugira ibibazo byumutima ndetse nimpyiko.  ubushakatsi bwambere bwagaraje ibi bibi bya sodiyumu bwakozwe mumwaka wa 1904 mugihuhu cyubufaransa. Byagaragaye nyuma yuko umushakashatsi witwa Walter Kempner yerekanye ko kugabanya umunyu mubiryo byagabanyije umuvuduko wamaraso mubantu barenga 500 bari bafite ibibazo byumuvuko wamaraso. Mubushakashatsi bwiswe PROSPECTİVE URBAN RURAL EPIDEMIOLOGY ( PURE ) barebye ingano ya sodiyumu iri munkari zabantu bagera kubihumbi ijana bava mubihugu bigera kuri cumi numunani mumigabane igera kuri itanu yisi byagaragaye ko abantu bariye umunyu ( sodiyumu ) mwinci bari bafite umuvuduko wamaraso uri hejuru cyane kurusha abatawuriye. Ubu bushakashatsi kandi bwagaraje ko abantu bariye umunyu urimo sodiyumu irenze amagarama 7 kumusi bari bafite amahirwe mabi yo kurwara indwara zumutima no gupfa byihuse kurusha abariye amagrama ari hagati yatatu 3 natandatu 6 kumunsi. Gusa ubu bushakashatsi bugaragaza ko umubiri wabantu batandukanye ugaragaza ibisubizo bitandukanye kumunyu. Abantu bafite ibibazo byumuvuko wamaraso, diyabeti nibibazo byimpyiko ndetse nabiramura bo muri america ( black americans ) umubiri wabo usubiza muburyo bwihuse igihe bariye umunyu maze bigatuma umuvuko wamaraso wabo ujya hejuru cyane.  nimba uri umwe muri aba bantu rero ugomba kwitondera umunyu urya kumunsi. WEMEREWE KURYA UMUNYU UNGANA GUTE KUMUNSI ? Byagaragaye ko umubir ukenra amamiligarama 186mg  kumunsi kugirango ukore neza. Gusa nibidashoboka kurya uyu munyu muke gutya ngo umubiri wawe ube wagira imbaraga ukeneye buri munsi. niyo mpamvu nyuma yumubushakashatsi The İnstitute of Medicine yagaraje ko umuntu akwiye byibura kurya amamiligram 1500 mg kumunsi cyangwa 1.5g kumunsi.  Hagati aho ibindi bigo byubushakashatsi bwakomeje kubyigaho maze biza kugera kugisubizo cya nyacyo. umuntu mukuru kumunsi agomba kutarenza amamiligrama 2300 mg kunsi nukuvuga amagram 2.3g kumunsi ( abiri nibice bitatu ).  Gusa abantu bakora siporo cyane bashobora kudakwirwa niyi ngano yumunyu kumunsi kubera ko umubiri wabo utakaza umunyu mwinci mubyuya. Niyo mpamvu abakora siporo muburyo bwa porofesiyon ( professionals ) bagomba kuba bafite aba dogiteri babitaho. 
ESE HARI INGARUKA ZO KURYA UMUNYU MUKE ?Cyane rwose. nkuko kurya umunyu mwinci bifite ingaruka mbi kurya umunyu muke cyane cyangwa kutageza kungano yumunyu usabwa kurya mubi munsi nabyo bifite ingaruka mbi kumubiri wawe nkuko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza. ubushakatsi bugaragaza ko abantu barya buri munsi umunyu uri munsi yamagarama ari munsi ya 2 bapfa vuba kurusha abantu barya umunyu uri jejuru yamagarama 2 ariko uri munsi yamagara 7. Gusa twibuke ko nabwo abantu bafite ibibazo byumuvuduko wamaraso iyo bariye umunyu uri hejuru yamagarama 7 bongera uburwayi bwabo kandi nakagira ibibazo byindwara zumutima kurusha abantu birira amagarama ari hangati ya 2 na 4. 
Niba urya umunyu mwınci cyane byibuze usabwe gukora siporo buti munsi kugirango ufasha impyiko kugabanya umunyu mumubiri naho ubundi ingaruka byakugiraho ninyinshi cyane. Usabwe kandi kurya imbuto nimboga cyane kuko dusangamo potasiyumu ndetse na manyeziyumu bifasha kugabanya umunyu mumubiri. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *