Guma mu Rugo Ntivugwaho rumwe
Icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo kongera igihe cyo kuguma mu rugo ku batuye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya virusi ya Corona, ntikivugwaho rumwe n’abaturage. Mu gihe bamwe bavuga ko cyakoranywe ubushishozi abandi baranenga imigenzereze ya leta bavuga ko iki cyemezo kirushaho kuzahaza imwe mu miryango ya ba nyakabyizi.
Bamwe mu baturage batangiye kurakarira leta cyane bituma bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ibitekerezo byabo bikubiyemo ubutumwa bunenga butajenjetse uburyo ubutegetsi bwitwaye muri rusange mu kibazo cy’icyorezo cya virusi ya Corona n’ibindi bigishamikiyeho.
Abanenga iki cyemezo bavuga ko kidindiza byinshi, imibereho kuri rubanda rugufi ikarushaho kugorana kuko umubare w’abatakaza akazi umunsi ku wundi wiyongera bityo umubare w’ingarisi na wo ukarushaho kwiyongera.
Ejo ku wa kabiri, inama y’abaministri yongereye iminsi irindwi ku gihe cy’ibyumweru bibiri yari yafashe taliki 18 z’ukwambere cyo gitegeka abatuye mu mujyi wa Kigali kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Corona. Icyo cyemezo cyari gishingiye ku bwiyongere bw’abandura icyo cyorezo bagenda biyongera mu mujyi wa Kigali.