Ambassaderi w u Rwanda muri Mozambique arashinjwa ibikorwa byo guhohotera impunzi.

Si ubwa mbere aya makuru acicikanye mubihugu birimo Mozambique, Malawi, Zambia cyangwa Africa yepfo ko inzego z ubutasi z u Rwanda zihohotera bamwe mu bahungiye muri ibyo bihugu. Amakuru agera ku bwanditsi bw’ Intambwenews.com avuga ko uwitwa Kazigaba Andree yabangamiwe na A mbassaderi w U Rwanda Claude, uvukana na Kimana bombi bakaba ari bene Kajabo Pio. Muri gihamya dufite mu majwi y aba bombi bahishura ibikorwa bitandukanye bikorwa n uyu Ambassaderi mu rwego rwo kubangamira impunzi ziri muri Mozambique.
Mukiganiro uyu Andree yagiranye na Ambassaderi Claude yumvikana amubwira uburyo hari abava I Kigali baje guhemukira impunzi uyu ambassaderi akabaha icumbi. Avuga ko nyuma y ikipe yaje mbere ubu hari irindi tsinda ryaje nyuma ambassaderi claude ari gufasha kugirango bahungete abantu. Amugira inama ko nk ambassaderi w igihugu agomba guhuza abanyarwanda kandi ko agomba kwitwara nk ambassaderi w abanyarwanda muri bose. Ambassaderi Claude amusubiza ko niba amuzi cyane ko icyo ntacyo bivuze. Undi amusubiza ko agomba kumuhamagara kuko ahagarariye abanyarwanda.
Mu magambo ya Ambassader Claude amusubiza ko atamuzi. Nubwo tugisesengura ukuri kw ibivugwa ntabwo dusobanukirwa neza niba ambassador yahagararira abahohotera izo mpunzi. Tubibutse koi zo mpunzi ziri muri Mozambique zahageze mubihe bitandukanye. Kazigaba Andree amushinja kuba yaramukurikiranye kugeza ubwo ajya no kumushakisha murugo iwe. Mu mboni yacu tubona ko umunyarwanda wese afite uburenganizra bwo guhamagara umuyobozi uwariwewese mugihe afite ikibazo. Uyu Ambassader Claude yashinjwe ibikorwa byinshi byo guhohotera impunzi ubwo yari muri Afrika Y epfo. Byongeye kandi inzu y uwitwa Mubirigi iri ahitwa Coste Do Sol yagombaga gucumbikamo uyu Ambassader yagizwe inzu icumbikirwamo aba bicanyi bahiga bukware impunzi. Ibi bikorwa bivugwa ko abifatanya n uwitwa Vital wiyise Kamanyo.
Uyu Andre yibaza impamvu ambassador ashobora kuba inyuma y ibikorwa byibasira impunzi. Amubwiora ko bose ari abanyarwanda kandi ko kwica abanyarwanda ari uguca igihugu amaboko. Ese niba ya makuru akomeje kuvugwa kuri Claude ari impamo ubuzima bw impunzi bwaba bugana he? Turacyashakisha uko tuvugana na Ambassader w u Rwanda muri Mozambique ngo twumve icyo abivugaho

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *