Green P Yongeye Kurekurwa

Umuraperi Rukundo Elie [Green P] wari umaze amezi atatu atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, agacumbikirwa mu Kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, yarekuwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, nibwo Green P yasohotse muri iki kigo yari amaze amezi atatu acumbikiwemo kuko yacyinjiyemo tariki 12 Ukuboza 2020.

Benshi mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop bahaye ikaze uyu mugabo, akaba umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda.

Iki kigo Green P yari acumbikiwemo, cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo Green P yaherukaga gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe yamaze umwaka muri gereza.

Image result for green p rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *