Habuze ubwiganze bwo guhamya icyaha Donald Trump

Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabuze ubwiganze bwa bibiri bya gatatu by’abayigize byari bicyenewe ngo uwahoze ari Perezida Donald Trump ahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abaturage kugumuka mu midugararo mu nyubako ya Capitol ikorerwamo n’inteko, ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere.

Ubwiganze bw’abasenateri – 57 kuri 43 batabishyigikiye, barimo abarepubulikani barindwi bo mu ishyaka rye – batoye bahamya icyaha Bwana Trump, haburaho amajwi 10 kuri 67 yari acyenewe ngo ahamwe n’icyaha.

Nyuma yo kugirwa umwere, Bwana Trump yasohoye itangazo yamagana urubanza yavuze ko ari “ukwibasira umuntu kwa mbere gukomeye kubayeho mu mateka” y’Amerika.

Ubu bwari ubwa kabiri habaye urubanza rwo kweguza Bwana Trump.

Iyo icyo cyaha kiza kumuhama, sena yashoboraga gutora imubuza kuzongera kwiyamamariza kuba perezida ukundi.

Nyuma y’ayo matora, umurepubulikani ukuriye abandi muri sena, Senateri Mitch McConnell, yavuze ko Bwana Trump “yagize uruhare” mu iterwa ry’inyubako ya Capitol, avuga ko ari “ukurenga ku nshingano mu buryo buteye isoni cyane”.

Mbere yaho kuri uwo wa gatandatu, yatoye atamuhamya icyaha, avuga ko ubu binyuranyije n’itegekonshinga kuko Bwana Trump atakiri Perezida.

Bwana McConnell yagize uruhare mu gutinza urubanza rwa Bwana Trump ngo rube nyuma yo kuva ku butegetsi kwe, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Ariko, Bwana McConnell yaburiye Bwana Trump ko bigishoboka ko yabiryozwa mu rukiko.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe yari bwikuremo kugeza ubu. Dufite urwego rw’ubucamanza mpanabyaha muri iki gihugu, dufite uburyo bwo gucyemura ibibazo by’abaturage mu nkiko kandi abahoze ari ba perezida nta budahangarwa bafite bwo kuba babiryozwa hamwe cyangwa ahandi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *