USA: Umuturirwa wahoze ari uwa Trump watwitswe uhinduka umuyonga

Umuturirwa wari uw’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watwitswe uhinduka umuyonga kubera ko wari utangiye kwangirika.

Iyo nyubako yari iherereye mu Mujyi wa Atlantic izwi ku izina rya Trump Plaza, yafunguye imiryango mu 1984, yarimo hoteli ndetse n’aho gukinira imikino y’amahirwe.

Ni imwe mu zamamaje izina ry’uyu mugabo uri no mu bafite agatubutse cyane ko yagiye iberamo ibitaramo by’ibyamamare bitandukanye ndetse n’imikino y’iteramakofe yahuje abanyabigwi barimo na Muhammad Ali.

Amakuru avuga ko mu 2009 ari bwo Trump yahagaritse imikino y’amahirwe yaberaga muri iyo nyubako kubera imyenda ya banki.

Inyubako yamaze igihe kinini itakiberamo imikino ari nako igenda igaragaza inenge mu myubakire yayo, bigeze mu 2014 ifunga imiryango burundu.

CNN yatangaje ko mu 2016 undi muherwe, Carl C. Icahn, yaje kwishyura ayo madeni inzu yari ibereyemo banki maze arayegukana, ariko ntiyayishyiramo ibikorwa, ari nako ikomeza kugenda isaza.

Ku wa 17 Gashyantare 2021, ni bwo Trump plaza yatwitswe hifashishijwe ibinyabutabire mu masegonda make cyane ihinduka ivu.Hifashishijwe ibinyabutabire Trump Plaza yahinduwe umuyonga mu gihe gito cyaneMu 2014 iyi nzu yavuye mu maboko ya Trump yegukanwa n’undi muherwe ariko ntiyayikoreramo ari nako ikomeza kugenda yangirika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *