Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC yishwe arashwe
Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio, yitabye Imana kuri uyu wa 22 Gashyantare, biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Attanasio yagabweho igitero ari kumwe n’undi Mutaliyani w’umupolisi uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Bari mu modoka y’Umuryango w’Abibumbye bageze i Goma mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko n’uwo mupolisi bari kumwe yahasize ubuzima.
Kugeza ubu nta mutwe n’umwe mu isanzwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu wari wigamba icyo gitero. ikinyamakuru INTAMBWE cyagerageje kuvugana n,umwe mubasirikare bakuru mumutwe wa FDERL ukunze gushwinjwa nabegereye ubutegetsi bw,urwanda ibikorwa byo guhungabanya umutekanao muburasirazuba bwa congo nuko uwo musirikare utifuje ko dutangaza amazina ye abanza kwanga kugira icyo atubwira ngo kuko atizeye ko twaba tutatumwe na KIGALI anongeraho ko adasanzwe avugira uwo mutwe ,ariko mumagambo macye yagize ati ; ntabwo aritwe twagabye icyo gitero ntabwo bishoboka kandi ntabwo tewbwe ibyo bice byaza kibumba tubikoreramo murabizi ko ari ibice byakoreragamo M 23 nindi mitwe hubw3o usanga ikoreshwa mukuturwanya ntabwo rero ari twebwe . turacyakurikirana ngo tumenye niba hari abashobora gushinjwa icyo gikorwa cyiterabwoba .
ubusanzwe ambasaderi w,igihugu runaka aba ari umwe buba diporomate bakomeye kuburyo kuba yaba yakwicirwa mugihugu bisobanura byinshi twanakwibutsako igihugu cy,ubutariyani uno munyacyubahiro yari ahagarariye inyungu zacyo muri congo ari cyimwe mubihugu bikomeye kumugabane w,uburayi kuburyo bishobora gukurikirwa ningaruka zishobora gutuma igihugu cya congo gifatirwa ibihano n,umuryango w,ibihugu by,uburayi.
yanditswe na ; Obed Ndahayo
Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio, yishwe