Ni Iki Kibi Hagati y’Umunyu n’Isukari?

Umunyu n’isukari uko umuntu agenda akura cg bitewe nibyo akora niko n’ingano agenda akenera ku munsi ihinduka. Muri rusange umuntu akeneye garama zitarenze 2.3 (2.3 g) ku munsi z’umunyu (sodium) na garama zitarenze 40 (40 g) z’isukari (abagabo bakenera isukari nyinshi kurusha abagore; 37.5 g kuri 25 g)

Nubwo byose iyo bibaye byinshi mu mubiri bitera ibibazo bitandukanye ku buzima, gusa isukari iza mbere.

Umunyu n’isukari byongerwa mubyo kurya ni iki kibi?

Ubusanzwe bimenyerewe ko umunyu ari ikintu kibi, ndetse ko ariyo soko ikomeye y’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Nyamara ubushakashatsi butandukanye bugenda bwerekana ibitandukanye.

Isukari nyinshi ni mbi ku buzima bwawe muri rusange

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika gifatanyije n’abahanga mu by’ubuzima (ushobora kubusoma hano mu rurimi rw’icyongereza) bagamije kumenya hagati y’isukari n’umunyu umwanzi w’ubuzima bwa muntu,

Dore imwe mu myanzuro yabonetse;

  • Bagendeye ku ngaruka mbi z’isukari mu mubiri, babonye ko isukari ya fructose ariyo mbi cyane mu masukari yose.
  • Kugabanya umunyu ufata bishobora gutera ingaruka nyinshi kurusha uko byagufasha. Ikindi kandi kugabanya ingano y’umunyu ufata bigabanya ku kigero cyo hasi cyane ku bantu bamwe na bamwe umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
  • Kugabanya umunyu (sodium), bishobora guteza izindi ngaruka, harimo guteragura cyane k’umutima, kwiyongera kw’akazi k’umutima na stress.
  • Fructose (ubwoko bw’isukari) iri mu bitera ku rwego rwo hejuru indwara z’umutima kimwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ibi bitandukanye n’ibyari bizwi ko ari umunyu ubitera.

Ibi biratangaje cyane kuko ubusanzwe twari tuzi ko kugabanya umunyu aribyo by’ingenzi, ariko ntihagire ikivugwa ku isukari.

Ni gute wagabanya isukari mubyo ufata?

Iki ngenzi ugomba kwitaho ni ukugabanya isukari cyane cyane iyongerewe yaba mu binyobwa cg ibiribwa. Ibinyobwa biryohereye biba byongewemo isukari; Fanta zitandukanye, kimwe n’ibindi byongerwamo isukari nka: biscuits, keke, gato, yogurt, ibiryo hafi ya byose bifunitse n’inzoga zitandukanye.

Fructose niyo sukari kandi dusanga mu mbuto, nubwo yo iba ari karemano atari iyongewemo, yo ntikwiye kugutera ikibazo.

Isukari yongera ibipimo by’umusemburo wa insulin, nawo ukajya gusembura ibice byo mu mutwe byongera umuvuduko wo gutera k’umutima, bikongera umuvuduko w’amaraso, ndetse bikagabanya ubunini bw’imijyana.

Kugabanya isukari ni intangiriro y’ubuzima bwiza nubwo kandi utagomba na none kongeramo umunyu mwinshi mubyo urya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *