Rayon Sport Munzira Zo Kwigobotora Ibibazo

Ku kicaro gikuru cya Rayon Sports kiri ku Kimihurura, komite ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle iri gushyira ku mugaragaro gahunda nshya izajya yifashishwa habaruwa abafana n’abakunzi ba Rayon Spots.Kugira ngo umukunzi wa Rayon Sports azajya akoresha *702# yuzuze ibisabwa yishyure amafaranga magana atatu y’u Rwanda (300 FRW).Umukunzi wa Rayon Sports wifuza wiyandikishije agahabwa na Nimero y’umukunzi azajya abona amakuru y’ikipe ku buryo bumworoheye kandi mu ba mbere, amatangazo y’ikipe, ibivugwa mu ikipe umunsi ku wundi.Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu kikaba icyiciro cya mbere cy’ibarura kikaba kireba abakunzi ba Rayon Sports bari mu Rwanda, mu gihe mu minsi iri imbere hakazatangizwa icyiciro cya kabiri kireba abakunzi ba Rayon Sports babarizwa mu mahanga (Diaspora).

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Jean Fidèle Uwayezu umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha ikipe ya Rayon Sports kunoza igenamigambi no gutanga amakuru y’ikipe mu buryo bunoze ku bakunzi bayo ndetse bikanoza uburyo bwo gukusanya ibitekerezo by’abakunzi ba Rayon Sports.”Nishimiye ko uyu munsi dutangije ku mugaragaro iki gikorwa cy’ingirakamaro cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports bose, ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kandi ni amateka mashya mu buzima bw’ikipe yacu ya Rayon Sports ari nayo mpamvu nshishikariza abakunzi bose kwitabira iki gikorwa”””Imibare izava muri iki gikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports izafasha ubuyobozi bw’ikipe gufata ibyemezo binoze mu rwego rwo kuyiteza imbere no gutegura ahazaza hayo” UwayezuUmuyobozi kandi yashimiye cyane buri wese wagize uruhare mu kunoza neza imigendekere y’iki gikorwa harimo itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga, abayobozi ba za Fan Clubs batanze ibitekerezo ndetse n’abayobozi b’umuryango wa Rayon Sports.

Muri iki gikorwa, Nezerwa Salomon yatsindiye igihembo cyo kuba yiyandikishije ari uwa 53, imyaka ikipe ya Rayon Sports imaze ishinzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.Muri iyi gahunda kandi komite ya Rayon Sports yemeje ko umwenda wa 6,018 USD barimo Ivan Minnaert bari mu masaha ya nyuma yo kuwishyura kuko bafatanyije n’uruganda rwa SKOL kumwishyura.Jean Fidèle Uwayezu umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko bitarenze kuri uyu wa Mbere bazaba bamaze kumwishyura ndetse ko binabaye byiza kuri uyu wa Gatanu byanakemuka bikava mu nzira.Ku bandi bakoreye cyangwa bakora muri Rayon Sports ibereyemo amadeni, yavuze ko gahunda yo kubishyura bayirimo kandi ko biri hafi kurangira.Ikinyamakuru intambwe tuzagumya kubakurikiranira imigendekere yiki gikorwa uburyo kizagumya kugenda munkuru zacu zizakurikira.

Niyirema Kharufani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *