Simba Sports Club Ikomeje Kongera Igitinyiro
Ikipe yo mu gihugu cya Tanzania ya Simba Sports Club nyuma yo guhigika ikipe yikigugu ya Al Ahly yo mugihugu cya Misiri iyitsinze igitego kimwe kubusa ikomeje kugaragaza ubukaka no kugaragaza ko yiteguye bihagije. Irigutsinda ikipe yose bahuye kuko ubu yagarutse murugo iri gukina shampiyona yigihugu aho yanyagiraga African Lyon FC ibitego 3 kubusa.
Ni umukino watangiye Simba Sports Club yataka cyane inahererekanya cyane doreko aho iyi kipe izaniye umutoza mushya witwa Gomez de Roza uzwiho gukina umukino usukuye wo guhererekanya nubuhanga bukomeye mugusoma umukino wikipe bahuye bigakubitana nabakinnyi bibikurankota iyi kipe ifite byatumye amata abyara amavuta,aho kumunota wa 10 wumukino umukinnyi Ibrahim Adjibu yatsindaga igitego cya mbere. Kumunota wa makumyabiri Simba sports club yaje kubona penaliti yatewe na rutahizamu wumunyarwanda Kagere Medie waje kuyitera inyuma gusa kubera uburyo basatiraga baje gutsinda igitego cya kabiri ku umunota wa 44 igice cyambere kirangira ari bibiri kubusa,mugice cya kabiri bagumye gusatira aho kumunota wa 63 umukinnyi witwa Perfect Chikwende yaje gutsinda igitego cya gatatu birangira ari bitatu kubusa.
Abantu benshi bakaba bibaza ikipe izayihagarika.
Niyirema Kharufani