Papa Francis mu Ruzinduko Ruteye Impungenge Agiye Gukorera muri Iraq

Papa Francis ari mu rugendo agana mu ruzinduko rwa mbere rw’umupapa muri iki gihugu, ari narwo rwa mbere akoze kuva iki cyorezo cyatangira.

Uru ruzinduko rw’iminsi ine rugamije gukomeza umuryango w’abagatolika uri gucyendera muri Iraq no gushyigikira ibiganiro bihuza amadini.

Papa azahura n’umukuru w’abasilamu b’aba-Shia, avugire isengesho i Mosul anasome misa muri stade.

Yasabye cyane ko uru rugendo ruba nubwo bwose Covid-19 iri kwiyongera muri Iraq ndetse hari n’impungenge ku mutekano we.

Abashinzwe umutekano bagera ku 10,000 bateguwe ngo bamucungire umutekano, mu gihe muri iki gihugu kandi hari n’umukwabu wa nijoro wo kwirinda ubwiyongere bwa coronavirus.

Mu 1999 Papa Yohani Pawulo wa II yaburijemo urugendo yari kugirira muri Iraq nyuma y’uko ibiganiro n’uwari Perezida Saddam Hussein ntacyo bigezeho.

Mu myaka 20 kuva icyo gihe, umwe mu miryango ya cyera cyane y’abakristu ku isi wo muri Iraq waragabanutse uva kuri miliyoni 1.4 ugera hafi ku 250,000.

Benshi barahunze kubera ubugizi bwa nabi bushingiye ku myemerere bwakabije muri iki gihugu kuva mu 2003 Amerika yatera ikavanaho Saddam.

Abandi ibihumbi bibarirwa muri mirongo bavuye mu byabo ubwo umutwe wa Islamic State (IS) wigaruye amajyaruguru ya Iraq, ugasenya kiliziya zabo ukanyaga ibyabo, ukanabaha amahitamo yo gusora, guhindura idini cyangwa kwicwa.

Umunyamakuru Mark Lowen wajyanye na Papa, avuga ko kiliziya gatolika igamije kwifatanya n’abakristu bagirirwa nabi no gusaba amahoro mu nama n’abategetsi n’abakuriye amadini.

Mu butumwa bwa video yatangaje, Papa Francis yavuze ko agiye “nk’urugendo rw’amasengesho, gusaba imbabazi z’Imana no kwiyunga nyuma y’imyaka y’intambara n’iterabwoba, no kwinginga Imana ngo yihanganishe imitima kandi ikize ibikomere”.

Yabwiye abakristu bo muri Iraq ati: “Ndashaka kubazanira urukundo rwa kiliziya yose, kuko ibegereye, hamwe n’akarere k’uburasirazuba bwo hagati kazahajwe n’intambara, no kubakomeza ngo mutere imbere”.

Abakristu muri Iraq ni bande?

  • Mu kizwi nka Iraq ya none abantu bahindutse abakristu mu kinyejana cya mbere ya Yezu
  • Leta ya Amerika ivuga ko ubu muri Iraq hasigaye abakristu 250,0000, benshi muri bo baba i Ninive no muri Kurdistan mu majyaruguru
  • Hafi 67% muri bo ni abagatolika bemera ubutegetsi bw’i Roma, abandi bagera kuri 20% ni abakristu ba Assyria bivugwa ko ari bo bamaze imyaka myinshi cyane
  • Bacye cyane basigaye ni abakristu b’aba Orthodox, Syriac, Apostolic, Abangilikani, n’Abaporoso
line

Gahunda ya Papa iteye ite?

Kubera umutekano no kwiyongera kwa Covid-19 biteganyijwe ko uyu mugabo w’imyaka 84 atazabonana kenshi na rubanda,

Biteganyijwe ko agera muri Iraq kuwa gatanu nimugoroba

Biteganyijwe ko yakirwa na minisitiri w’intebe na perezida w’iki gihugu mbere yo guhura n’abakuriye amadini mu murwa mukuru Baghdad.

Kuwa gatandatu, azafata indege ajye mu mujyi mutagatifu w’aba-Shia wa Najaf, aho azasura Grand Ayatollah Ali al-Sistani. Umugabo w’imyaka 90 ukuriye aba-Shia muri Iraq n’ahandi ku isi.

Nyuma azitabira ikiganiro cy’abakuriye amadini kuri site ya Ur, aho bivugwa ko ari ho Intumwa Abraham yavukiye.

Ku cyumweru azajya mu majyaruguru mu mujyi wa Mosul. Aho azatura igitambo cya misa ahantu hagutse cyo gusabira abishwe na IS babarirwa mu bihumbi mirongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *