Papa Francis Yaganiriye na Grand Ayatollah Ali Al-Sistani Muri Iraq

Papa Francis yakoranye inama n’umwe mu bakuru bakomeye cyane ba Shia Islam, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Iraq rwanditse amateka.

Ibiro bya Grand Ayatollah Ali al-Sistani, ukuriye abayisilamu b’aba Shia babarirwa muri za miliyoni, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mahoro.

Uyu Ayatollah yakiriye umushyitsi we mu rugo rwe ruri mu mujyi nyobokamana wa Najaf.

Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere Papa Francis akoreye mu mahanga kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira – rukaba ari narwo ruzinduko rwa mbere na mbere Papa akoreye muri Iraq.

Covid-19 n’ubwoba bw’umutekano mucye byatumye uru ruba uruzinduko rwe rwa mbere kugeza ubu rurimo kwiharahaza.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi w’imyaka 84, mbere yabwiye abanyamakuru ko yumvaga “afite inshingano” yo gukora uru rugendo “rufite icyo ruvuze kinini”, azasuramo ahantu henshi muri Iraq mu gihe cy’iminsi ine.

Aba bakuru b’amadini baganiriye iki?

Ba nyamucye b’abakristu bo muri Iraq bamaze igihe bibasirwa n’inkubiri z’ibikorwa by’urugomo, kuva mu mwaka wa 2003 ubwo ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zagabaga ibitero muri Iraq.

Grand Ayatollah Sistani “yemeje uguhangayika kwe ko abaturage b’abakristu bakwiye kubaho nk’abandi Banya-Iraq bose mu mahoro no mu mutekano, kandi hubahirizwa uburenganzira bwabo bwose buteganywa n’itegekonshinga”.

Papa Francis yashimiye uyu Ayatollah ku kuba “yazamuye ijwi rye ashyigikira abanyantege nkeya cyane kurusha abandi n’abatotejwe cyane kurusha abandi” muri bimwe mu bihe byabayemo urugomo rwinshi cyane byo mu mateka ya vuba aha ya Iraq, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Yavuze ko ubutumwa bw’amahoro bw’uwo mukuru w’aba Shia bwashimangiye “ukutavogerwa k’ubuzima bw’umuntu n’akamaro k’ubumwe bw’abaturage ba Iraq”.

Kwakira abantu k’uyu Ayatollah ukunze kuba yitaruye abantu bibaho by’imbonekarimwe, ariko yakiriye Papa mu gihe cy’iminota igera muri 50, baganira batambaye udupfukamunwa.

Papa Francis azanasura umujyi ufite amateka maremare wa Ur, aho umuhanuzi Abraham – ugarukwaho cyane muri Islam, mu madini ya gikristu na Judaism – bicyekwa ko ari ho yavukiye.

Abashinzwe umutekano ba Iraq bagera hafi ku 10,000 bagabwe ngo bacungire umutekano Papa Francis muri uru ruzinduko rwe, mu gihe n’amasaha y’umukwabu yashyizweho mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.Amakuru avuga ko imitwe imwe y’intagondwa zo mu ba Shia idashyigikiye urwo ruzinduko, ibona ko ari nko kwivanga kw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika mu bijyanye n’ubuzima bw’igihugu cya Iraq.

A general view of the ancient site of Ur, traditionally believed to be the birthplace of Abraham (18 February 2021)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *