Kiliziya Gatolika Yongeye Kwamagana Ubutinganyi
Kiliziya Gatolika ntabwo ifite ububasha bwo guha umugisha abashakana b’igitsina kimwe (abatinganyi), nkuko byatangajwe n’ibiro by’i Vatican bishinzwe amahame-remezo.
“Ntabwo bishoboka” ko Imana “iha umugisha icyaha”, nkuko ku wa mbere byavuzwe n’akanama gashinzwe amahame-remezo y’ukwemera (CDF, mu mpine y’Icyongereza).
Ariko CDF yanavuze ko hari “ibintu byiza” byo mu mibanire y’abatinganyi.
Mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2020, Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru ko atekereza ko abatinganyi bakwiye kwemererwa “gusezerana mu butegetsi”.Muri Kiliziya Gatolika, umugisha utangwa n’umupadiri cyangwa undi wihayimana, bakabikora mu izina rya Kiliziya.
Ku wa mbere, Papa Francis yemeje igisubizo cy’akanama CDF, kivuga ko “bitagamije kuba uburyo bw’ivangura ridakwiye, ahubwo [kuba uburyo] bwibutsa ukuri k’umugenzo wa liturujiya”.
Mu mezi ya vuba aha ashize, hari za paruwasi – zirimo izo mu Budage no muri Amerika – zatangiye guha umugisha umubano w’abatinganyi nk’uburyo bwo guha ikaze muri Kiliziya abanyagatolika b’abatinganyi, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Igisubizo cy’akanama CDF ni icyo gusubiza ikibazo kabajijwe kigira kiti: “Kiliziya ifite ububasha bwo guha umugisha kubana kw’abantu b’igitsina kimwe?”. Aka kanama kasubije kati: “Oya”.
Akanama CDF kavuze ko gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore ari isezerano, ko rero imigisha idashobora kugera no ku babana b’abatinganyi.
Kagize kati: “Kubera iyi mpamvu, ntabwo byemewe n’amategeko guha umugisha ababana, n’iyo baba babanye neza, iyo bakorana imibonano mpuzabitsina kandi batarashakanye (bivuze, bitari ukubana akaramata kuba hagati y’umugabo n’umugore byo ubwabyo bitanga ubundi buzima), nk’uko bigenda ku babana b’igitsina kimwe”.
Byakiriwe gute?
Mu buryo bugaragaza ko icyo gisubizo nta cyo kibabwiye, hari abantu batangaje amafoto y’ubukwe bwabo nk’abatinganyi – barimo na Chasten Buttigieg, umugabo wa Pete Buttigieg wabaye umukandida perezida mu matora y’Amerika mu 2020.
Amatsinda y’abanyagatolika bashaka impinduka, nayo yagaragaje guhangayika atewe n’itangazo rya Vatican.
Charlotte Clymer, wo mu itsinda Catholics for Choice, yanditse kuri Twitter ati:
“Kuba LGBTQ [umutinganyi] ntabwo ari amahitamo. Aba LGBTQ baremwe n’Imana mu buryo bw’agatangaza. Ni uku twavutse kandi nta nenge, tutitaye ku cyo Vatican cyangwa undi mutegetsi w’idini yavuga”.
Na Francis DeBernardo, umukuru w’itsinda ry’abatinganyi b’abanyagatolika rya New Ways Ministry, yavuze ko itangazo rya Kiliziya Gatolika “ridatangaje, ariko ribabaje”.
Ni iki Papa Francis yavuze mu gihe cyashize?
Mu 2013, Papa Francis yavuze amagambo yamamaye ku isi ubwo yagira ati: “Ndi nde wo gucira urubanza abatinganyi?”
Mu 2020, muri filimi mbarankuru yakozwe na Evgeny Afineevsky, yavuze ko “abatinganyi bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango… ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira ku muryango.
“Nta muntu n’umwe ukwiye kujugunywa cyangwa ngo abeho nabi kubera ibyo”.
Nyuma yaho, Vatican yagerageje gusobanura neza ayo magambo, ivuga ko yakuwe mu mvugiro (context) yayo kandi ko adasobanuye ko ishyigikiye gusezerana kw’abatinganyi.