Leta Yafatiriye Imitungo Y’ Uwarindaga Perezida Peter Mutharika

Norman Chisale wari icyegera gikomeye cy’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, leta yafatiriye imitungo ye n’iy’abo mu muryango we ba hafi ibarirwa muri miliyoni 2.2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 2 Frw imushinja ruswa n’ubujura.

Al Jazeera yatangaje ko Chisale yari umuntu utinywa na benshi muri Malawi ndetse azwiho kuba umuherwe ariko nta muntu n’umwe wamukekeraga ko ubukire bwe abukesha ruswa n’ubujura.

Mu mitungo yafatiriwe harimo imodoka zirenga 80 zirimo izo mu bwoko bwa Mercedes-Benz, Range Rovers, Land Cruisers na Jeep Wranglers.

Hafatiriwe kandi inyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo 12 ndetse konti ze za banki ebyiri zanditse mu mazina ye zari ziriho amadolari 150.000 zafunzwe.

Ashinjwa kandi ubujura bwo gukoresha kode za Perezida Mutharika zimwemerera kudatanga umusoro ku nyongeragaciro, akinjiza amatoni ya sima mu gihugu ayakuye hanze mu 2017 na 2018.

Chisale avugana n’itangazamakuru, yavuze ko zimwe mu modoka zafatiriwe harimo iza Perezida Mutharika yari yarahawe nk’impano ariko atarazimushyikiriza, kuko akazi ke ari ukuzakira ubundi akazimuha. Gusa ntiyigeze atangaza umubare w’izo modoka za perezida.

Imitungo ya Chisale yatunguye benshi ndetse bamwe mu rubyiruko rwa Malawi bababajwe no kubona umuntu nk’uwo afite imitungo myinshi mu gihe kimwe cya kabiri cy’abahinzi muri icyo gihugu babayeho mu bukene.

Umusesenguzi wa politiki muri icyo gihugu, Sheriff Kaisi, yavuze ko ikibazo cya Ruswa muri Malawi giteye inkeke ndetse bitangaje kubona umuntu ufite imitungo nk’iya Chisale utuye mu gihugu kiri mu bikennye ku Isi.

Yongeyeho ati “Nubwo leta iri gutitira ibonye umutungo we, ariko ibi ni agatonyanga mu nyanja. Nabishyiraho intego, iyi ntambara yo kurwanya ruswa ihawe imbaraga zikwiriye, basanga umubare w’abayobozi muri guverinoma, abanyapolitike n’abandi bafite aho bahuriye na politike ari wo munini ugaragaramo ruswa.”

“Umuntu aza muri guverinoma afite umutungo uciriritse, ariko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu aba abaye umuherwe.”

Malawi ni igihugu gikunda kugaragaramo ruswa cyane, ndetse raporo yakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa mu 2020 yashyize iki gihugu ku mwanya wa 129 mu bihugu 180 bigaragaraho ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *