Abashinjwa Gukorana na RNC Bakatiwe

Urukiko rwa gisirikare i Kigali rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Habib Mudathiru wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya major, nyuma akaza gufatirwa mu nyeshyamba muri DR Congo.

Mudathiru, ugicumbagira kuko bivugwa ko yakomerekeye mu mirwano yafatiwemo muri Kivu y’Epfo, niwe ukuriye itsinda ry’abandi 31 bareganwa, urubanza rwabo rwari gusomwa mu kwezi kwa mbere rukimurwa rwasomwe uyu munsi.

Baregwa ibyaha birimo; kurema umutwe w’ingabo utemwe, gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, n’umugambi w’iterabwoba.

Mu rubanza rwabo bashinjwe gukorana n’umutwe wa RNC n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yitwa P5, bakagaba ibitero mu Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda mu 2019 ahiciwe abaturage 14.

Mudathiru waburanye yemera bimwe mu byaha aregwa, yavuze ko amabwiriza bayahabwaga na Kayumba Nyamwasa – wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda – kandi bafashijwe na bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda n’u Burundi.

Mu myaka ya vuba u Rwanda rwagiye rushinja u Burundi na Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi, ibyo bihugu byombi nabyo byashinje u Rwanda nk’ibyo, buri ruhande rwahakanye ibyo rwashinjwe.

Mudathiru yemera ko yahaye imyitozo ya gisirikare abarwanyi ba P5 bitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Maj (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24 bakatiwe gufungwa by'agateganyo  iminsi 30 | Umunyarwanda

Umwe yagizwe umwere

amakuru dukesha BBC Gahuza, ni uko Habib Mudathiru n’abandi babiri bareganwa nawe bahamijwe ibyaha by’iterabwoba no gushaka guhirika ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga, bakatirwa igifungo cy’imyaka 25

Abo bandi ni abasirikare b’ipeti rya Private Jean Bosco Ruhinda na Muhire Dieudonné nabo bakatiwe gufungwa imyaka 25.

Abandi, biganjemo abasore bakiri bato bavuga ko bajyanywe muri izo nyeshyamba, bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka umunani n’imyaka itanu.

Umuntu umwe mu baregwa niwe wagizwe mu mwere kuri ibi byaha.

Uru rubanza rwitiriwe urw’abayoboke ba RNC rubaye rumwe mu zihuse cyane kandi rwarimo abaregwa benshi.

Mu mpera za 2019 nibwo aba 32 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa DR Congo.

Kugeza ubu ariko uko bagejejwe mu Rwanda ntibyasobanuwe birambuye, gusa ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare bibangamiye igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *