kipe ya Rayon Sports na SKOL Brewery Ltd basinyanye amasezerano y’imikoranire ahagaze miliyoni zirenga 600

Ikipe ya Rayon Sports na SKOL Brewery Ltd basinyanye amasezerano y’imikoranire ahagaze miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu iri imbere . Buri mwaka, Rayon Sports izajya ihabwa ayarenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda (200,000, 000 FRW).

Muri aya masezerano mashya yasinyiwe mu Nzove ku ruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Rayon Sports yari ihagarariwe na Jean Fidèle Uwayezu nka perezida w’umuryango wa Rayon Sports mu gihe SKOL yari ihagarariwe na Ivan Wullfaert umuyobozi w’uruganda.

Uwayezu Jean Fidèle umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yavuze ko aya amasezerano bafitanye na SKOL Brewery Ltd agabanyije mu bice bitatu mu byo uru ruganda ruzajya ruha iyi kipe, kuko ngo hari igice cy’amafaranga, ibikoresho n’ibikorwa remezo nk’ikibuga n’amacumbi yo mu Nzove.

“Amasezerano twagiranye na SKOL Brewery Ltd ni ayo kudufasha kubaka ikipe ikongera ikagumana ubudahangarwa yahoranye. Abafana ba Rayon Sports ndabasaba ko bakomeza kuba hafi y’ikipe mu rugamba turimo rwo kubaka ikipe inateza imbere umupira w’amaguru” Uwayezu

Kuri Ivan Wullfaert, umuyobozi w’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd yavuze ko intego bafite ari ugufasha Rayon Sports kongera kuba ikipe buri kipe zitinya mu mupira w’amaguru.

“Rayon Sports tuzayifasha ku bijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga mu gihe Rayon Sports abafana bayo basabwa kujya banywa ibyo dukora. Icyo nabizeza nuko byose byakozwe mu mucyo.

“Turashaka kubaka Rayon Sports itajegajega, abafana barasabwa kuyiba inyuma n’imbaraga zabo zose. Rayon Sports igomba kuzatwara igikombe uyu mwaka kandi ndabizi ko abayobozi bayo bazi neza icyo ikipe ikeneye”

“Nibyo turacyarwana na COVID-19 ariko twizeye neza ko izacogora umupira w’amaguru ukagaruka. Dukomeze twirinde COVID-19 kugira ngo siporo dukumbuye tunakunda izagaruke” Wullfaert.

Niyirema Kharufani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *