YATUNGUWE NO KUBONA PAPA DIANE NAWE YARAZAGA AGAPFUKAMA INYUMA MUCYUMBA BASENGERAGAMO NAWE AGASENGA

YANDITSWE NA: Obed Ndahayo

ku nshuro ya 6 umuryango inshuti n’ abavandimwe b’ umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara bakoze igikorwa ngarukamwaka cyo kumwibuka no gukomeza guha icyubahiro no gufatira urugero ku bikorwa yakoze akiri ku isi. N’ igikorwa cyabaye hifashishijwe uburyo bw’ ikoranabuhanga bwa Zoom. Uwo muhango ukaba witabiriwe n’ abagize umuryango wa nyakwigendera RWIGARA aribo madammme ADERINE MUKANGEMANYI RWIGARA umupfakazi wa nyakwigendera ,abana ba nyakwigendera inshuti n’ abavandimwe bari ku migabane yose y ‘ isi

uyu muhango wabaye tariki 27/3/2021 ukaba witabiriwe nabanyamuryango n’ inshuti z’ umuryango barenge 156 ni umuhango wari uyobowe n,umukobwa wa nyakwigendera ariwe ANNE RWIGARA

Nkuko bisanzwe bigenda uyu muhango waranzwe n’ indirimbo zihimbaza IMANA ziganjemo izo mu itorero ry’ Abadventist b’ umunsi wa karindwi uyu muryango usanzwe usengeramo harimo kandi ijambo ry’ IMANA ryakomeje imitima y’ abawitabiriye harimo kandi ubuhamya k’ ubuzima bwa nyakwigendera Assinapol Rwigara akiri mumubiri.

Numa y’ indirimbo zihimbaza Imana, umuvugabutumwa ALAIN MUCYO wo mu itorero ry’ abadvantists b’ umunsi wa karindwi umenyerewe cyane mu ivugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga ndetse akaba azwi cyane mu ivugabutumwa rinjyana n’ imirimo, aho we nabagenzi be bakunze kugaragara mu bitaro bitandukanye bagiye gufasha abarwayi no kubabwira ijambo ry’ IMANA niwe wabimburiye abandi bigisha mu ijambo ry,IMANA ryari rifite umutwe wamagambo uvugango: umusaraba n’ ibyago birindwi aya magambo aboneka mugitabo cy Ibyahishuwe igicye cya 16-1-3

ALAIN MUCYO mucyo yasobanuye aho ibyago birindwi by’imperuka bihurira n’imibabaro YESU yanyuzemo muminsi ye yanyuma ,urugero : ibyago by’ ibisebe bizatera yavuzeko na YESU kugirango abashe gukiza umuntu yakubiswe umubiri we wose ugahinduka ibisebe ngo nkuko Bibiriya ivuga ngo imibyimba ye ariyo adukirisha ; bigasobanura ko abari muri YESU ibyago by’ ibisebe ntacyo kizabatwara kuko YESU yabibaciriyemo .

yanagarutse ku cyago cy’ umwijima avuga ko ubwo YESU yapfaga isi yose yacuze umwijima biryo icyago cy’umwijima kizasanga abizeye YESU, uwo mwijima yawubanyuriyemo

ALAIN MUCYO avugako yabonye papa DIANE inshuro 2 akavugako yatunguwe nuko yagiye kubona akabona mucyumba basengeragamo nk’ itsinda ry’ abinginzi akabona papa DIANE nawe araje arapfukamye arasenze ngo abantu baramumweretse ngo nguriya papa DIANE aho apfukamye inyuma arimo gusenga, ngo abanza kwanga kubyizera kuko yumvaga umuntu w’umunyacyubahiro kandi w’umukire nka papa DIANE ataba apfukamye inyuma mu cyumba nawe arimo gusenga avugako byamugaragarije ko papa DIANE yari yaraciye bugufi icyubahiro cyose acyegurira YESU.

Undi wavuze ijambo ry ‘ Imana ni uwitwa NKURUNZIZA nawe wasengeraga mu itsinda ry’ abinginzi , NKURUNZIZA yavuze ijambo ry,IMANA ryari rifite umutwe uvuga ngo’ nimuhumurize abantu banjye yavuzeko muri 2005 batangiye aho basengeraga mu itsinda. Mu itsinda basengeragamo ari abantu bacye ndetse basengera mucyumba cy’inyubako bari barahawe numuryango wa RWIGARA avugako uko bakomezaga kugenda biyongera ariko nyakwigendera yabahaga icyumba cyo gusengeramo kugeza aho batangiye kurenga abantu 600 bakabaha icyumba kinini avugako aho basengeraga hari hari Imana kuko abarwayi bakiraga ,ibitangaza bigakorwa .

Nyuma y’ ijambo ry’ IMANA Anne RWIGARA wayoboye uwo muhango yahaye umwanya umubyeyi we, umufasha wa nyakwigendera ariwe ADERINE RWIGARA , MAMAN DIANE yabanje gushima IMANA kuko mumasaha macye yari ashize satani yari ashatse kumuhitana yifuza kumubuza kwitabira uwo muhango nyamara Imana igakinga ukuboko. Yavuzeko yanyereye muburyo butunguranye akikubita hasi umukozi wari hafi akaza kumwegura, avugako satani yibeshya kuko niyo atahaboneka bitajyaga kubuza umuhango kubaho.

Yashimye cyane inshuti n’ abavandimwe bakomeje kubaba hafi mumyaka 6 bamaze babuze umubyeyi, inshuti cyangwa umuvandimwe kubandi. Yatanze isomo riboneka mu gitabo cya Marakia, rivugango maze abubahaga uwiteka baraganiraga ,ibitabo bikabumburwa ndetse nikindi gitabo kikabumburwa aricyo gitabo cy’ urwibutso ,Maman DIANE yavuzeko mubihe bikomeye yanyuzemo yabonye IMANA ,agaruka kunyubako basengeragamo yasenywe n’ umugi wa Kigali yavuzeko ababikoze ataribo basenyeye ahubwo basenyeye IMANA kandi byanze bikunze Imana ifite ubushobozi bwo kurwanirira umurimo wayo. Yagarutse kubuzima bwa nyakwigendera RWIGARA wari umutware we ndetse akaba n’ inshuti ye magara avuga ko amuzi kuva mubwana kuko nyirabukwe baganiraga cyane asobanura ko kwa nyirabukwe hari iwabo kandi baganiraga kuri buri kimwe. Yavuzeko nyirabukwe yamubwiye uburyo kuva mu bwana ari muto cyane RWIGARA yakundaga gukora cyane ndetse ngo hari ubwo yakoraga n’ imirimo y’ abakobwa kuko bari barabanje kubyara abahungu gusa.

BoycottRwanda on Twitter: "(1) #Rwigara ordeal #Kagame killed Assinapol  Rwigara,father of Diane Rwigara in 2015.He was stabbed & suffocated after a  staged car accident… https://t.co/7uBrdxegIA"

Maman DIANE akomeza avugako RWIGARA yari yaritangiye gukorera abandi kandi ntawamugeragaho afite ikibazo ngo amusezerere amara masa ,avugako yari amuntu utangaje kuva mubusore bwe kuko ngo yize ari n’ umucuruzi kugeza aho yanjyaga kwiga mu modoka ye .

Avugako nyakwigendera RWIGARA yifuzaga kuba nk’ umucuruzi wiwabo witwaga Seth BIMENYIMANA kandi ngo mubuzima intego ya RWIGARA kwari ukutemera gutsindwa. Maman DIANE yaboneyeho gusaba abagore bubatse kwita k,ubagabo babo bakirengagiza utubazo baba bafitanye kuko ngo bitera agahinda kwifuza ibintu byiza wakabaye warakoreye umugabo wawe akiriho utamukoreye

SETH SENDASHONGA YARI INSHUTI YABO MAGARA

Maman DIANE mu ijambo rye yahishuye ko SETH SENDASHONGA yari inshuti yabo magara anavuga ko kuba yari impunzi atemerewe kwishimira ibyiza byo mugihugu cye ndetse n’ abandi banyarwanda bari barahunze igihugu muri 59 bifuzaga gutaha biri mubyatumye bafasha abo bari kurugamba bifuza gutaha. Avugako barebaga uburyo u Rwanda rw’ icyo gihe rwari rwiza ,abaturage banezereewe ntamuntu wishisha undi bakumva ntamuntu ukwiye gucurwa kuri uwo munezero. Avugako nubwo hari harabayeho guheza abatutsi n ‘ abanyenduga ariko u Rwanda rw’ icyo gihe rwari urwanda rw’ amahoro kuko ngo na SETH Sendashonga wari impunzi muri Kenya yagiraga igihe akaza akabasura agasubirayo ndetse nabo bakamusura ,avugako bibabaje kuko SETH SENDASHONGA nawe wari inshuti ya RWIGARA yaje kwicwa nabo bafashije .

Maman DIANE mu muhango wo kwibuka nyakwigendera RWIGARA yagarutse kuri reta iyoboye u Rwanda muri kino gihe avugako nubwo iyo yasimbuye yari mbi ifite amakosa ariko itari yagakoze amahano nkakorwa na reta iriho. Agaruka kubyerekeye amarozi avugako yatunguwe naho umugabo mukuru ahinduka umurozi nta kintu kindi abura uretse ubugome gusa ngo mugihe kera babaga baziko abarozi babaga ari uduceceru twimburamajyo tutagira shinge na rugero. Agaruka kuwatanze itegeko ryo kumwicira umugabo ndetse akaba ariwe wanatanze Luka kuko Kizito Imana yamwise intumwa Luka. Maman DIANE avugako urupfu rw’ umugabowe Imana yariyararumweretse gusa agacyekako ari ugupfa muburyo bw’ umwuka akaba yarumvaga bazamusengera akagaruka mu mwuka ,avugako atibeshya kuwatanze itegeko ryo guhitana umutware we kandi uwo ari nawe watanze itegeko ryo kwica Kizito nizindi nzirakarengane Maman DIANE asaba uwo watanze itegeko ryo kumwicira umutware atavuze amazina ko niba yaba akibasha kumva kuko ngo atanazi niba akiri na muzima , ko YESU nubu akicaye kuntebe y’ imbabazi kandi nawe yamwakira aramutse yihannye amurarikira we nabo bafatanyije ubwicanyi kwakira YESU nk’ umwami n’ umukiza wabo bakababarirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *