GITIFU W,UMURENGE WA GATENGA ARAHUMURIZA ABACURURIZA AHITWA MUGASOKO

YANDITSWE NA :INGABIRE NADINE

Nyuma yaho ikinyamakuru INTAMBWE kigaganiriye n,abaturage bacururiza mw,isoko ryo mumurenge wa GATENGA mukagari ka NYARURAMA aho bakunze kwita kugasoko ho mukarere ka KICUKIRO abaturage baganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE bakaba bari bakigaragarije impungenge z,ikomeye zuko aho bakorera babona batangiye uhubaka isoko rishya nyamara ntacyo ubuyobozi bubabwira kubyerekeye ahazaza habo ngo bamenye niba ubuyobozi burimo kubavugururira isoko ngo bakomeze kurikoreramo cangwa bagiye kuhabirukana burundu ,ndetse bakaba bari bakomeje kumva amakuru avugako bashobora kuba bagiye kuhabirukana ngo hakazanwa abaturutse I GAHANGA ubuyobozi bw,UMURENGE wa GATENGA bwanyomoje ayo makuru.

mukiganiro umuyobozi w,umurenge wa GATENGA agiranye nikinyamakuru INTAMBWE nyuma yaho twari tumaze gusohora inkuru atarabasha kutuvugisha , bwana MUGISHA EMANUEL yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko iryo soko barimo kubaka rigenewe abari basanzwe bahakorera gusa harimo kubakwa isoko rinjyanye n,igihe rigezweho , avugako aho bakoreraga hasaga nabi akomeza avugako igihe isoko ryaba ryamaze kuzura ikiziyongeraho ari uko abo baturage noneho bazanjya basora mugihe bari basanzwe bakorera muri iryo soko badasora ,ikindi yasobanuriye ikinyamakuru INTAMBWE ko abari basanzwe bakorera muri iryo soko bazahabwa n,ubundi ibibanza by,ubuntu muri iryo soko rishya ahugako umuturage w,undi uturi mubasanzwe bakorera muri rino soko mugihe ibibanza bizaba bikirimo ngo nawe azaba yemerewe kuba yasaba mo ikibanza yashoje ikiganiro yagiranye n,ikinyamakuru INTAMBWE asaba abaturage kutagira impungenge ngo byose nk,ubuyobozi barabikora k,uneza yabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *