Amavubi Yageze i Kigali

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi Stars yasesekaye I kanombe ikubutse muri Cameroon yageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatatu nyuma yo kunganyiriza no kuburira itike ya AFCON 2021 i Douala k’ubwo kuba yaranganyije 0-0 na Cameroon, Cape Verde igatsinda Mozambique igitego 1-0.

Amavubi take on Cameroon in friendly match | The New Times | Rwanda

Amahirwe y’u Rwanda yo kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 n’ubundi kizabera muri Cameroon yarangiye ubwo Cape Verde yabonaga igitego mu izamu rya Mozambique rumwe mu rufunguzo abanyarwanda bari biyegamije rwabajyana mu gikombe cya Afurika.

Rwanda 0-1 Cameroon| Highlights| AFCON Qualifiers 17 11 2019 - YouTube

Ku munota wa 58’ w’imikino ibiri yati ku masaha amwe yo mu Rwanda (21h58’), Cape Verde yari imaze kubona igitego cyitsinzwe na Faisal Bangal mu gihe hari hashize iminota ine u Rwanda rubonye ikarita y’umutuku yahawe Kwizera Olivier wari mu izamu ry’Amavubi Stars ari nabyo byatumye Iradukunda Jean Bertrand asimburwa na Mvuyekure Emery wahise ajya mu izamu.

Muri iri tsinda rya gatandatu (F) u Rwanda rwari rurimo rero hazamutse Cameroon (11 Pts) na Cape Verde (10 pts) mu gihe u Rwanda (6 pts) na Mozambique (4pts) zigomba gutegura ahazaza.

Ubu Amavubi akaba ari muri Hotel aho ategereje ibisubizo bya covid-19 barebeko ntawanduye ubundi abakinnyi basubire mumiryango yabo bazongera guhamagarwa nagiye kwitegura amajonjora yigikombe cy’isi.

Niyirema Kharufani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *