Nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli na Yuda.

Kuwa Gatanu w’Isabato 8 Mata 2021

UMURINZI WO MU RUTURUTURU

Byakuwe mu gitabo cy’ ibyigisho biyobora abakuze kwiga Bibiliya cyo mu itorero ry Abadivantiste b’ Umunsi wa Karindwi. Byashyizwe ku Kinyamakuru Intambwe na Obed Ndahayo (Umwana w’ Umutambyi)

Yeremiya 31:31
Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,

Ryahamirijwe he? Rifite agaciro kugeza ryari? Byabaye ngombwa ko Imana irirahirira, ntiyaribeshyeramo.

Uhoraho yabwiye Aburahamu ati ‘Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, tugeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho,’ (Itang 17:7) Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera guhabwa Aburahamu, ntiryashoraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya. Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza nubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana…
Irindi sezerano ryitwa isezerano rya “kera” mu Byanditswe Byera ryabaye hagati y’Imana n’Abisiraheli kuri Sinayi, kandi ryahamijwe n’amaraso ya Kristo bityo ryitwa isezerano rya “kabiri” cyangwa “rishya” kuko amaraso yarihamije yasheshwe nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere. Kuba isezerano rishya ryari rifite agaciro mu gihe cya Aburahamu bigaragarira mu kuba ryarahamijwe n’isezerano ndetse n’indahiro by’Imana ibyo bikaba ari “ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo.” Abaheburayo 6:18.

Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Abakurambere n’Abahanuzi (Ingeri ya 2016) pp.306;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *