Umuryango Wa Rwigara Ukomeje Gutumizwa mu Bugenzacyaha

Gatera Gashabana yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko umukiliya we Adeline Mukangemanyi Rwigara, yakwemererwa kuzarwitaba amwunganiye mu buryo bw’amategeko.

RIB iheruka guhamagaza ku nshuro ya kabiri Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyicaro cyayo, inavuga ko ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa ahageze.

Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye guhamagazwa.

Why the Rwigaras were acquitted | The New Times | Rwanda

Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

Mukangemanyi yahawe ubutumire bwa kabiri na RIB ku wa 9 Mata mu gihe yagombaga kwitaba ku wa 12 Mata 2021.

Amakuru dukesha Igihe.com ni uko nyuma yo guhamagazwa kwa Mukangemanyi ku nshuro ya kabiri, Umwunganizi we mu by’Amategeko, Gatera Gashabana yandikiye RIB asaba ko umukiliya we yazitaba tariki ya 20 Mata ku mpamvu z’uko atazaba ari mu Rwanda ngo amwunganire.

RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

Gatera Gashabana amaze igihe ari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Uyu munyamategeko wari mu bunganira Rusesabagina Paul mu rubanza aregwamo iterabwoba, mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’urwo rugendo.

Ubwo Mukangemanyi aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yavuze ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Mukangemanyi BAGIZWE ABERE - Rugali -  Amakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *