KIGALI: UBUTUBUZI KUBAGURA CIMENT

Imifuka ya ciment igera muri 16 yagaragaye mu murenge wa Gikondo akagali ka Kagunga, umudugudu wa Kagunga ya mbere, iruhande rw’igipangu cy’amashuri abanza ya Gikondo kuri saint Vincent Paloti.

Ni imifuka ifunzwe neza, kandi yuzuye nk’ibisanzwe, hakaba harimo imifuka 9 iri mu mifuko ya CIMERWA (ciment nyarwanda), iyindi ikaba iri mumifuko ya Twiga.
Igitangaje nuko iyo mifuka yose yuzuyemo ibitaka!!!

Twagerageje kubaza abaturage baturiye aho hafi, batubwira ko batazi uburyo iyo mifuko yageze aho. Umwe muri bo niwe wadutangarije ko yabonye imodoka iri mubwoko bwa hilix iyihapakurura akagirango n’umuturanyi ugiye kubaka, ntiyabyitaho kuko yabifataga nk’ibitamureba!! Baje gutungurwa nuko byabyutse bagasanga ya mifuko irahari yaharaye ndetse iranahirirwa irahanyagirirwa, nibwo baje kwibaza ibyayo, babyeretse umwe mubakora irondo, barapfundura basanga ni ibitaka byuzuyemo, uhagarariye umutekano. Executif w’akagali ka kagunga yageze aho iyo mifuka iriko atubwira ko icyo kibazo atarakizi, gusa ko aherutse kwakira amafoto agaragaza ubwo bujura muri Kagunga, umudugudu wa Rebero, aho bari bari gupakira imifuka ibitaka bafite na supaguru yo kuyihomesha, gusa abo bajura ntibabashije kumenyekana kuko babitaye aho. Ku bwe rero akaba atekereza ko hari abacuruzi barangura kumadepo atazwi, bakaba babahangika izo ciment. Akomeza avuga ko icyo bagiye gukora ari ugukangurira abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi kujya bashishoza mugihe barangura ciment ndetse banazicuruza.

Twaje kubona n’umuturage wahuye nicyo kibazo yagura ciment agasangamo imifuko 4 yibitaka gusa, ariko we yayisubije aho yaguriye baramuguranira. aho naho ni mu murenge wa Kigarama, akagali ka karugira, umudugudu w’Ubutare. mukiganiro kigufi ikinyamakuru INTAMBWE cyagiranye n,umuvugizi w,uruganda rwa cimerwa mu rwanda narwo hakaba haragaragayemo imifuka yabo yavuzeko iyo case batari bayizi gusa icyo kibazo cyo bari basanzwe bakizi kuko n,umwaka ushize hari abafashwe banashyikirizwa inzego z,umutekano ,ndetse bamwe banjyannwa no munkiko ,avugako ababikora ari abajuru badasobanutse baba bishakira ibyo kurya kuko ngo nkiyo agurishije nk,imifuka itanu ahita abura ntube wakongera kumubona gusa asaba banyarwanda kwitonda mugihe bagiye kugura ciment bakamenya ko bayiguze mumaduka azwi kandi abasaba gufatanya nabo kuburyo mugihe cyose hari amakuru bamenye kuri abo batekamutwe bashobora kumenyesha inzego zishinzwe umutekano . gusa bikomeje kuba urujijo kubaturage bakomeje kwibaza uko bizanjya bigenda ngo bamenye ciment y,ukuri cyangwa itari iyukuri kuko nizindi basangamo ibitaka baba baziguze mumaduka kd baba bazisanze zifunzwe neza .

yanditsw na : INGABIRE NADINE JOLIE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *