Rwanda: UNHCR Iratabariza Impunzi
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, arahamagarira abaterankunga gufasha impunzi ziri mu gihugu cy’u Rwanda guhangana n’inzara.
Ni mu gihe ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM/WFP) ryagabanije inkunga y’amafaranga agenewe impunzi ku kigero cya 60%.
Filippo Grandi ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibibazo by’impunzi ziri muri iki gihugu bihagaze. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bwana Grandi yavuze ko inzara ivugwa mu nkambi z’impunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi ihangayikishije cyane UNHCR kandi ko ari ikibazo rusange ku mpunzi nyinshi ziri mu bihugu by’Afurika.
Yagize ati: “Mudufashe ijwi ryanyu rigere ku baterankunga kugira ngo tubone imfashanyo zo kugoboka impunzi ziri hirya no hino mu nkambi. Twebwe UNHCR na WFP turahangayitse cyane kuko mu bihugu byinshi nta kundi bafite babigenza”.
“Igishoboka cyonyine ni ukubonera impunzi ibifungurwa”.
Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, buri mpunzi iri guhabwa amafaranga 3040 ku kwezi, yavuye ku mafaranga 7600 buri umwe wese yahabwaga mbere. Bisobanuye ko ku munsi buri muntu agomba gutungwa n’amafaranga 110.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 100.000 ziva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse n’abimukira mpuzamahanga baturuka mu gihugu cya Libya.
Bwana Grandi yasuye inkambi ya Gashora mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Rwanda, irimo abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye babaga muri Libya.
Mu mwaka 2017 u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira bava muri Libya bagera ku 30,000, ariko ku ikubitiro iki gihugu kikakira 500 batangiye kuhagera muri 2019.
Grandi, aherekejwe na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibibazo by’impunzi, Marie-Solange Kayisire, baganiriye na bamwe mu bimukira barimo abaturutse muri Somalia bamaze kubona igihugu cya gatatu kibakira, bakazajya muri Canada.
Mu bimukira bari mu nkambi ya Gashora, abarenga 200 bamaze kubona ibihugu bibakira byo ku mugabane w’u Burayi, Canada na Amerika, naho abandi barenga 200 baracyategereje.
Igabanuka ry’imfashanyo ryatumye zishaka gutaha
Mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi mu burasirazuba bw’u Rwanda, umubare w’abiyandikisha bashaka gutaha wariyongereye, nk’uko zimwe mu mpunzi zabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.
Umukuru wa UNHCR Filippo Grandi yabwiye abanyamakuru ko ku wa kabiri w’icyumweru gitaha azasura iyo nkambi ndetse agaherekeza impunzi zasabye gusubira mu Burundi aho ngo azanareba uburyo zakirwa n’uko zisubizwa mu buzima busanzwe.
Kuva umwaka ushize impunzi zisaga 20,000 z’Abarundi zimaze gusubira mu gihugu cyazo.
Grandi yavuze ko ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo na zo zifuza gutaha kiri kuganirwaho.
Yagize ati: “Naje mu Rwanda mvuye muri Congo kuganira kuri iki kibazo. Twanakiganiriyeho na leta y’u Rwanda nk’igihugu cyabakiriye mu myaka myinshi ishize”.
“Turacyakora ibiganiro kuko mu bice baturukamo mu burasirazuba bwa Congo hakiri ikibazo cy’umutekano mucye, tugomba kugishakira umurongo”.
‘Kenya ntizafunga inkambi z’impunzi’
Filippo Grandi yanabajijwe ku kibazo cyo gufunga inkambi z’impunzi ziri mu gihugu cya Kenya, nk’uko leta y’icyo gihugu yabitangaje.
Yavuze ko Kenya iri mu biganiro na UNHCR byo gushaka uburyo ibibazo biriho byabonerwa igisubizo.
Ati: “Icyo leta ya Kenya ishaka ni umurongo w’icyakorwa muri izo nkambi”.
“Twagiranye ibiganiro kandi ndatekereza ko Kenya izakomeza kwakira ziriya mpunzi. Kenya irashaka gufata ingamba ziboneye kandi ibiganiro biracyakomeje”.