Malawi : urukiko rwa Lilongwe ruri gutanga icyizere ku kibazo cy’ impunzi zategekwaga gusubira munkambi huti huti.
Amakuru Ikinyamakuru Intambwe gikeshya abari murukiko rwa Lilongwe kukirego cyari cyatanzwe n’ abacuruzi basabaga ko impunzi zakongererwa igihe kucyo zari zahawe cy iminsi 14 yo kuba zasubiye munkambi, ni uko ziri kugarura ikizere nubwo urukiko rukiri kumva ibyo basaba
Abahaye Ikinyamakuru Intambwe amakuru bavugako bagitegereje urupaparo rw’ urukiko gusa ngo amakuru ni meza ku mpunzi ku buryo mugihe kitarambiranye Ikinyamakuru INTAMBWE kibizeza kuza kubagezaho umwanzuro w’ urukiko n’ ibindi binjyanye nimyanzuro ku kibazo cy’ impunzi zo mu gihugu cya Malawi , urukiko rwa Lilongwe rufashe umwanzuro mugihe no mumugi wa Blantyre na Muzuzu hatanzwe ibirego by’abashakanye n’ abanyagihugu ba Malawi ndetse na basohotse munkambi bafite ibyitwa Token . Abaduha amakuru naho bakaba batanga ikizere ko biza kugenda neza. Turacyakurikirana iyi nkuru
Yanditswe na Obed Ndahayo