Urukiko Rwa Lilongwe Ruzatanga Umwanzuro Ku Rubanza Rw Impunzi Na Leta Ya Malawi Tariki Ya 26/05/2021

Urukiko Rukuru rwa Lilongwe rwasuzumye nanone ikirego cyatanzwe na Elie Mukunzi. Ni ikirego kirebana n umwanzuro wari wafashwe na leta ya Malawi wo gusubiza mu nkambi ya Dzaleka impunzi zikorera mu migi ya Malawi. Iyi nkambi ya Dzaleka ifite impunzi zirenga ibihumbi 48 000 mugihe yari yagenewe kwakira izitarenze ibihumbi 10 000. Izi mpunzi zari zahawe iminsi 14 yo gusubira mu nkambi. Elie Mukunzi afite inkomoko mu Rwanda gusa afite ubwenegihugu bw’ Ububiligi, urukiko rukaba rwasuzumye nanone ikirego yatanze. Kuruhande rwa Leta ivugako Mukunzi Elie adafite uburenganzira bwo gutanga iki kirego kuko ari umubirigi kandi ko ibi bitamureba. Kuruhande rwe avuga ko abanyagihugu badafite ubushobozi bwo gutandukanya abashoramari, abanyamahanga ndetse n impunzi bose bakaba bafatwa kimwe kandi abonako byagira ingaruka z’ ubukungu ku mpande zose.  Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwemeje ko ruzafata umwanzuro tariki 26/05/2021. Ni ibirego byinshi byari byatanzwe bitewe nuyu mwanzuro wa leta wo gusubiza mu nkambi impunzi zikorera hanze yayo gusa hari gusabwa ko ibi birego byose byahurizwa hamwe. Ibi birego bikubiyemo iby’abashakanye n’ impunzi cyangwa n abanyagihugu, impunzi, abafite TOKEN n abandi.

Dzaleka refugee camp Archives - The Times Group Malawi

Ndahayo Obedi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *