Jay Polly afungiye Mageragere!

JAY POLLY tuff-gangz Fun Page - Posts | Facebook

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Jay Polly n’abandi bantu batatu bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeye.

Jay Polly areganwa na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, nibwo Umucamanza yari atangiye gusoma imyanzuro y’uru rubanza rwaburanishijwe ku wa 17 Gicurasi 2021.

Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwa buri umwe, urukiko rwabanje kwiga ku bibazo byari byazamuwe n’abunganira abaregwa bavugaga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko itariki ubushinjacyaha bwavuze ko bafatiwe itandukanye n’iy’ukuri.

Urukiko rwasanze ibyo bavuze nta shingiro bifite kuko icyemezo kibafunga gihuye neza n’igihe Umushinjacyaha yabwiye Urukiko.

Urukiko rwavuze kandi ko ubwo abaregwa bafatwaga, Polisi yari igiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kubasaka ibiyobyabwenge.

Urukiko rumaze kwiga kuri dosiye y’abaregwa bose, rwasanze hari impamvu zikomeye zituma abakurikiranyweho iki cyaha bakekwa.

Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.

Bitewe kandi n’uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri, kandi umuntu ukurikiranyweho iki cyaha akurikiranwa afunze.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko abaregwa bose uko ari bane bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *