Malawi: SOS Refugees Malawi mu Rugamba rw’ Imibereho Myiza y’ Impunzi

Malawi commemorates World Refugees Day | Malawi Nyasa Times - News from  Malawi about Malawi

Muri Malawi, ishyirahamwe ry impunzi rizwi nka SOS Refugees Malawi rikomeje guharanira ko uburenganzira bw impunzi bwubahirizwa kandi bugasugira bugasagamba. Amakuru Ikinyamakuru Intambwe gikesha umwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe, yadutangarije ko impunzi zifite agahenge ariko ko imanza mu mpande zitandukanye z igihugu zitigeze zirangira. Izi manza zaje nyuma y icyemezo cya reta cyo kwirukana impunzi mu duce dutandukanye twa Malawi, hirengagijwe abahafite imitungo itimukanwa, abashakanye n abanyagihugu ndetse n ibindi. Yakomeje atubwira ko urubanza rwo mu mugi wa Brantyre ruzaba tariki ya 25/06/2021 kandi ko urwo rukiko rwakiriye izindi mpunzi zirenga 500 zisaba guhabwa uburenganzira bwo gukora, kubaho, kwivuza, kwiga hanze y inkambi no kurindirwa umutekano.

Izi manza ndetse n iki cyemezo cya leta byabaye kuburyo butari bwitezwe byatumye iri shyirahamwe rikoresha abanyamategeko 3 ndetse bakaba bakiri gukurikirana ibi bibazo. Aba bose baciye iri shyirahamwe arenga 40.000.000 z amakwaca. Akomeza avuga ko iki ari ikibazo kireba buri wese kandi ko buri wese agomba gushikama gitwari. Iri shyirahamwe rivuga ko aya makwaca ataboneka hatabayeho ubufatanye bwa buri wese ukjo ashoboye. Ntabwo ari ikibazo kireba abari muri Malawi gusa, ahubwo kireba buri munyarwanda. Abajijwe niba iki gikorwa cyo kubatera inkunga cyakwizerwa cyangwa niba ntabandi bakihisha inyuma, yadusubije ko inkunga igomba koherezwa gusa kuri nimero y umuyobozi wa SOS Refugees Emmanuel kuri +265999541001 cyangwa kuri Bank Account ya Mybucks iri ku izina rya Humanitarian Association for Unity 9042091655012. Si aho gusa kuko n abayobozi ba SOS Refugees Malawi bari mu duce dutandukanye twa Malawi bashobora kunyuzwaho inkunga bitarenze tariki ya 23/06/2021. Tubibutse ko aba banyamategeko bagomba kunganira impunzi kugeza itegeko rizigenga rihindutse

Ndahayo Obed

Umwana w’umutambyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *