Malawi: Mu Itorero Philadelphia Hakomeje gututumba umuriro

Nyuma y’amahano ya Genocide n’ubundi bwicanyi bwabaye mu Rwanda benshi mubanyarwanda bahunze igihugu bamwe barenga ibihugu bituranyi abishoboye berekeza Iburayi n’America ndetse hiyongeraho n, ibibazo bya politike iri mu gihugu bituma benshi mubanyarwanda Bahunga igihugu ubonye wese uko asokoka akagera hanze akaba atifuza gusubira mu Rwanda kuko uretse n,impunzi mu Rwanda kubona icyo ukora bigora bigatuma benshi mubanyarwanda bava mu Rwanda bakanjya gushaka ubuzima hanze,ibi bituma , Malawi nka kimwe mubihugu bifite Demokarasi kandi cyorohereza abantu gukora kigira abanyamahanga benshi biganjemo impunzi z’abanyarwanda nabandi banjyayo bagiye gushaka ubuzima .

Bamwe mu Bakristo ba Philadelphia

Abo banyamahanga batandukanye banifuza aho bashobora gusengera bitewe nimwizerere yabo ni muri urwo rwego benshi mubanyarwanda abarundi aba congoman nandi moko atandukanye usanga barayobotse urusengero bita Philadelphia ruherereye mumurwa mukuru wicyo gihugu Lilongwe ndetse rukagira amashami mubice bitandukanye by,icyo gihugu.

Urusengero Firadelifiya bivugwa ko ruyobowe Bishop Bosco akaba ari nawe mushumba mukuru warwo rufite abayoboke benshi b impunzi zivanze bagiye muri icyo gihugu kuko baba bisanzuye kuko basanga mukinyarwanda cyangwa mukirundi ,uru rusengero nkuko bivugwa n abarusengeramo baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe rugenda ruta umurongo wivugabutumwa rwatangiranye hubwo ubu bakavuga ko ubu akazi karwo bahindutse nkaba maneko b’abakirisito babo ubu ngo umwe acunga mugenzi we ndetse basa nkaho bategetswe kwitandukanya nabo badasengana kugeza no kubabyeyi babo cyangwa abavandimwe babo kuko bafatwa nk’abapagani.

Bishop Bosco

Umwe mu bakirisito baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe twahimbye izina Mariya ku mpamvu z’umutekano we yagize ati : mwabantu mwe birababaje kandi biteye agahinda ibisigaye buri murusengero rwacu aho birimo kwerekeza biradutanya n’inshuti n,imiryango ndetse nitutitonda ningo zacu zisenyuke rwose kuko nubwo dusengera hariya ariko bamwe abatware bacu ntabwo duhuje imyizerere nyamara ubundi baduhaga uburenganzira bwo gusenga bakaduha n,ibicyenewe byose ngo tubashe gusabana n,Imana ubusanzwe byari sawa rwose gusa amabwiriza mashya bagenda bazana kwinjira mubuzima bwite bw, imiryango yacu birengagije ko bamwe abatware bacu tudahuje kwizera byatangiye guteza ibibazo mumiryango

Undi wavuganye n, ikinyamakuru Intambwe usanzwe ari umudiakoni muri urwo rusengero tukaba twamuhimbye Paul kumpamvu z, umutekano we nawe aganira n, ikinyamakuru Intambwe yagize ati; iwacu bimaze kurenga umurongo wibyo gusenga bisa naho bitakiri urusengero byahindutse nk,ishyaka nabwo ry,abanyagitugu

Paul ( izina yahimbwe) yagize ati ubu uraba ifite umuvandimwe muva Inda imwe yaba yagize ubukwe ukaba utemerewe kubutaha igihe atabukoreye iwacu wanabutaha ukaba utemerewe kugira umurimo numwe ukoramo wabirengaho murusengero bakaguhana ( kugutenga) paul ati ngaho nawe mbwira uwo muvandimwe utagize umurimo ukorera m,ubukwe bwe ko azigera yongera kugufata nk, umuvandimwe cangwa umubyeyi we? Murumva bishoboka cangwa hubwo uba ugiye guhinduka umwanzi we ?

Paul atanga urugero rwuko hari abakirisito baherutse gutengwa bazira gusa ko bitabiriye ibirori bya baby shower ( kwakira umwana wenda kuvuka) Ibirori byari byakozwe numwe bubakirisito babo atari no kuvuga ngo ni mubapagani abo bari bakoresheje ibyo birori n,ababyitabiriye bose basengera muri urwo rusengero ubu barabatenze ( guhagarikwa murusengero) paul aribaza ati ngaho mbwira ko muziko dufite inshingano yo kubwiriza abantu abo bantu tweretse isura imeze gutyo tukabanena bazaza kuri Yesu gute? Uwo Yesu wacu w,umurakare utandukanya imiryango niki cyatuma baza kumuyoboka? Ibi kandi niko bimeze no kubindi birori byose nkibyo bita Brod show ( ibiganiro abagore bubatse bagira baganira numukobwa ugiye kubaka bakamugira inama zuko ingo z,ubakwa) ibyo nabyo ngo ni icyaha ubyitabiriye azanjya ahannwa , paul akaba avuga ko ibi bintu byabo ubusanzwe byari imyizerere isanzwe yo murusengero ikorwa n,uwemeye kuyoboka urusengero rwabo ariko ubwo byatangiye kunjya hanze y, urusengero bagatangira kuneka imiryango ndetse bigateza amakimbirane mumiryango bitakiri ikibazo cy, urusengero hubwo byateje umwuka mubi mumiryango abona bikwiye gukurikiranwa n,izindi nzego.

Kuruhande rw, ubuyobozi bwa community nyarwanda y, impunzi mugihugu cya Malawi ikinyamakuru Intambwe cyaganiriye numwe mubayobozi biyo community ariko utifuje gutangaza amazina ye tumubaza niba baba bumva ibibazo bivugwa murusengero Firadelifiya nicyo bitegura gukora

Mumagambo macye uno muyobozi yavuze ko nabo babyumva mumpuha ariko batanjya bagira icyo bavuga kumakuru y,impuha adafitiwe ibimenyetso yavuze ko icyo bari gukora ari ugukurikirana nabo yagize ati : njyewe tuvugana ntabwo nsengera muri urwo rusengero ariko umugore wanjye n,abana niho basengera ibyo nkora byose ubu nkorera umuryango wanjye ngo unezerwe ntabwo rero nakomeza gufata umuryango wanjye ngo mbohereze ahantu bazanjjya bava bagatangira kunyita umu daimoni kuko tutizera kimwe ngo ngire Ibirori abana banjjye bicikemo ibice kubera urusengero, nk,umugabo Imana y,ampaye inshingano yo kuba umutware w, umuryango wanjye igihe mbona hari ibigiye kuwucamo ibice wari umbajije icyo tugomba gukora ,icya mbere bikomeje mbere yuko abantu bacu banjya kuba abakirisito ba ruriya rusengero ni abacu Turahagarika impamvu zose zatuma basubira muri urwo rusengero mugihe rwaba rwatangiye kuzana amakimbirane mumiryango kuko nibyo dushoboye .
Ntabwo nzaba nakoze mvunikira umuryango wanjye noneho ninjya kubasohokana bambwire ngo ntabwo bakwinjira mukabari ngo bamaneko burusengero batababona bakabahana ? Ubwose naba nkorera iki? Nzanjya nsohokana n, umuryango wanjye murusengero rwabo se?

Kurundi ruhande kandi uno muyobozi y,abwiye ikinyamakuru Intambwe ko hubwo hari n,ikindi kibazo gikomeye giteye impungenge bagikurikirana nk, impunzi , yagize ati : ngirango mwarabyumvise ko tumaze iminsi munkiko hano ubuyobozi bw, impunzi tudasinzira duhanganye n,ikibazo reta ya hano yafashe cyo gufata impunzi zose ziba hanze y,inkambi bakazisubiza munkambi , ibyo twahanganye nabyo kuko byari bibangamye bishira ubuzima bwabantu mubibazo.
Amakuru tugikurikirana ni uko uko twarwanaga nibyo bibazo muri urwo rusengero uvuga hubwo hari abahanuzi bahanuriraga impunzi ko ibyo abazihagarariye bari gukora ngo byose ari ubusa ngo ni nkigihe cya Yona ubwo hazaga umuraba munyanja ngo ibyo bakora ni nk,igihe abasare bajugunyaga ibintu munyanja ngo ubwato bwo kuremera ngo ibyo bakora byose bazanjya munkambi ,Ibi ngo bikaba byarabaye inzitizi n,igihombo gikomeye k, impunzi zahise zumva ubwo buhanuzi bagateza ibyabo bakanjya munkambi ngo byabatungura igihe bazasanga aribyo mugihe nka 98% y, abayoboke burwo rusengero ari impunzi mugihe iyo komite itari kugira icyo ikora abo bantu bose bari kuba baragiye munkambi cangwa mubindi bihugu agahamya ko urwo rusengero rwagombaga guhita rufunga imiryango,asoza asaba abayobozi burwo rusengero kwigenzura no kugenzura abahanuzi babo ngo hato bataba barinjiriwe na reta bahunze ikaba ibanyuramo mumugambi wo guhungeta impunzi.

Kuruhande rw, torero baravuga iki?

Ikinyamakuru Intambwe cyavugishije umushyumba wa Firadelifiya k, umurongo wa telephone igendannwa avuga ko afite akanya gato kuko hari inshingano z, urusengero agiyemo

Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije icyo avuga kubivugwa murusengero abereye umuyobozi mukuru aho rushinjwa guteza amakimbirane mumiryango asubiza agira ati : ndabashimye ko mwatuvugishije ntimunjye kwandika impuha yavuzeko kenshi abaduha amakuru baduha atariyo cangwa bagashyiramo amakabyankuru.avuga ko batabuza abakirisito babo gutaha ubukwe bw,abandi bantu kuko nawe anjya abutaha gusa ngo nkurusengero bagira amategeko kandi igihe umuntu yiyemeje kubayoboka agomba kuyakurikiza. Abajijwe ibivugwa kubayoboke babo baherutse guhagarikwa murusengero kubera kwitabira Ibirori byo kwakira umwana wenda kuvuka ,ndetse ibyo birori bikaba byari ubyumwe mubakirisito babo ndetse bikaba bivugwa ko nuwo muryango bawutenze , Bishop Bosco yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko itorero ryabo ari rigari ndetse rifite ninzego avuga ko byashoboka ko hari nk,ibyemezo bishobora gufatwa n,icyo yise umudugudu igihe bigaragaye ko hari ikibazo byateje urwego rukuri rw,itorero rukaba rwabicyemura avuga ko ibyo bibazo bagiye kubisuzuma nk, Inama nkuru y, urusengero bakazabiha umurongo.

Ikinyamakuru Intambwe cyiracyashakisha ubuyobozi bwa reta bureba ibinjyanye n,amadini muri icyo gihugu ngo bumve icyo babivugaho tukazabibagezaho munkuru zitaha .

Yanditswe na Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *