Vincent Lurquin Wunganira Rusesabagina Arahakana Ibyo Ashinjwa

RWANDA JUSTICE : L'AVOCAT VINCENT LURQUIN EXPULSE DU RWANDA | Le Club de  Mediapart

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina, uregwa ibyaba by’iterabwoba, aravuga ko yirukanwe mu gihugu ku mpamvu z’icyo yise “urwiyerurutso”.

MaĆ®tre Vincent Lurquin, w’ubwenegihugu bw’Ububiligi, yakuwe mu Rwanda ku ngufu za polisi ku wa gatandatu, ashinjwa gukorera mu gihugu nta burenganzira bwo gukora afite.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko uyu munyamategeko yari afite uruhushya rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu, bita ‘visa’ mu ndimi z’amahanga, rwo gusura gusa, ariko we, nkuko bivugwa n’ubutegetsi, yabirenzeho ajya mu rukiko yambaye n’umwambaro uranga abanyamategeko, bita ‘toge’ mu Gifaransa

Ariko Lurquin we arabihakana, akavuga ko atagiye mu rukiko agamije kuburana, kandi ko ngo anabifitiye gihamya. Yongeraho ko ngo yahaswe ibibazo na polisi mu gihe cy’amasaha 12 kandi atemerewe kuba ari kumwe n’umunyamategeko we umwunganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *