Rwanda: Abahanzi 2 Bakomeye Bamaze Kugwa mu Maboko y’Abashinzwe Umutekano
Umwe mu baraperi b’ibihe byose Jay Polly (Tuyishimwe Joshua) Yitabye Imana. Icyamwishe ntikiratangazwa gusa hakomeje kwibazwa byinshi bidafitiwe ubusobanuro. Yaguye mu bitaro byo ku Muhima i Kigali aho yari agejejwe arembye avanywe muri gereza afungiyemo. Jay Polly w’imyaka 33 yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Yari akiburana ataraba umwere cyangwa ngo ahamwe n’icyo cyaha. Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Akanyarirajisho’, ‘Ibyo ubona’, ‘Ndacyariho [ndahumeka]’, ‘Deux fois deux’ n’izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang. Siwe Gusa uguye mu maboko ya polisi kuko n umuhanzi witwaga Kizito Mihigo yitabye Imana ari mu maboko ya polisi mu rupfu rwabaye urujijo kubatari bacye.
Amakuru arambuye turacyayakurikirana. Imana imwakire.