Malawi: Uburozi Kubasangira Igaburo Kuruhimbi Mu Itorero Philadelphia

Nyuma y’inkuru nyinshi zigaragaza ibibazo by’ ingutu byihishe mu itorero Philadelphia riherereye Mu gihugu cya Malawi  mu mugi wa Lilongwe   hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye aho benshi mubakirisito ba runo rusengero   barimo kugeza  kukinyamakuru Intambwe  ibibazo byinshi bibabangamiye .

Muma tariki 21 cg 22 bitewe nuko abaduhaye amakuru batibuka neza  itariki ya nyayo byabereye gusa bakavuga ko hari kuwa 3 w’icyumweru gishize ubwo bari mu masengesho,  umuhanzi utavugwaho rumwe muri urwo Rusengero kuko yagiye ahanura ibinyoma tuza kubagezaho bicye muri ino nkuru  ,ngo yatigise akavuga ko agiye mu mwuka nuko agahanura ko arimo kubona uburozi mubasangira igaburo kuruhimbi  avuga ko muri abo harimo umurozi.

Ibi byazamuye ubwoba n’amarangamutima mu bakirisito ba r uno rusengero bamwe batangira kuvuga ko ibibera muri runo rusengero bimaze gukabya .

Umwe mu babyeyi bari muri ayo masengesho waganiriye n’ikinyamakuru Intambwe ariko akifuza ko amazina ye atanjya hanze kumpamvu z’umutekano we yavuzeko ibibazo biri murusengero rwabo bimaze gukabya kandi bibangamye cyane. Avuga ko nk’abakirisito ba Runo rusengero bamaze guterwa ishozi n’ubuhanuzi bw, ibinyoma  bw’umugore witwa Mukashema aho bavuga ko uwo atiyumvisemo yikunkumura akamwita umusambanyi cyangwa umurozi. Uyu mubyeyi agaruka kuwitwa Mukashema n’ubuhanuzi bwe yavuze ko ubuhanuzi bwe muguhanura hari ibyo akora birimo ibyaha mpanabyaha avuga ko bikwiye kuzakurikiranwa ninzego z’igihugu cyabacumbikiye kuko bihanwa n’amategeko .

Mukashema Uvugwaho Ubuhanuzi

Uno mubyeyi aganira n ‘Ikinyamakuru Intambwe yagize ati : nonese wowe munyamakuru nkubaze ? Uri umugabo wazanye n’umugore wawe gusenga cyangwa se uri umusore wifuza gushinga urugo nuko ugiye kumva wumva Umugore wawe cyangwa uwo wifuzaga kuzarushinga nawe umuntu aratitiye ngo agiye mu mwuka nuko akamushinjya muruhame ko ari umurozi cyangwa umusambanyi  ngaho mbwira ko uri umugabo watahana nuwo mugore urugo rwanyu rugakomeza gusagamba ? Cyangwa hahita hatangira kwaduka amakimbirane mumiryango ?  Uyu mubyeyi yakomeje abaza Ikinyamakuru Intambwe niba uri umusore ukaba warambagizaga umukobwa ukumva umuhanuzi amushinje ubusambanyi cyangwa uburozi wakomeza  ukamushaka

Abajijwe nikinyamakuru Intambwe niba ibyo avuga byaba byarabaye muri urwo rusengero rwa Philadelphia  uno mubyeyi yasubije ati yego cyane biraba buri gihe nibwo buzima twiberamo kandi akenshi bikorwa n’umuntu umwe uwo mugore witwa Mukashema ubushobozi bw’urusengero rufata nkaho ari ibuye fatizo ryarwo ushobora kuba anabihemberwa kuko mubarokore twizerako mbese hatabonetse ubuhanuzi ubwo ntamwuka waba uhari.

Uno mubyeyi  yatanze urugero k’umukobwa yabwiye Ikinyamakuru Intambwe amazina ye ( ariko tudashobora kuvuga kuko amahame y’umwuga atabitwemerera  yatubwiye ko uwo mukobwa witwa Diane ( izina yahimbwe ) ngo kuva yagera mugihugu cya Malawi yahise atangira kugira utwo atumvikanaho na mukase nuko bigasa naho mukase yongoreraga umuhanuzi Mukashema ubuzima bari babayemo  nuko Mukashema atangira kujya yandagaza uwo mukobwa Diane ( izina yahimbwe)  akamwita umusambanyi muruhame ibi bituma uwo mukobwa Diane  atangira kwishishwa na buri umwe muri urwo rusengero ndetse bamwe bagatinya no kumwegera ,uno mubyeyi akomeza avuga ko uwo mukobwa Diane urusengero rwaje kumuhagarika ( kumutenga ) amara igihe kinini  yarahagaritswe azira akagambane. Avuga ko Diane byamuviriyemo no kwirukannwa iwabo atangira gusembera no kwibana ari umwana w’ umukobwa   uno mubyeyi  avuga ko bakurikirana amakuru buri munsi ngo bumva urubyiruko rwiyahura , agira ati uriya mukobwa iyo atagira Yesu yashoboraga kwiyambura ubuzima bitewe nipfunnwe n,ikimwaro yatewe no guseberezwa mu ruhame nuwitwa umuhanuzi.  uyu mubyeyi asoza asaba ko rwose ikibazo cya hariya gikwiye gucyemurwa kitacyemuka  hakazitabazwa inzego za reta ibacumbikiye.

Ubuhanuzi bwe ntibuvugwaho kimwe

Undi mugabo nawe waganiriye n’Ikinyamakuru Intambwe ufite inshingano y’ubudiakoni ariko utifuje gutangaza amazina ye we yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko ibibazo by’urusengero rwabo bimaze gukabya kandi ngo bafite abayobozi bigize nk’Imana bateye ubwoba abakirisito babo kuburyo badashobora kumva ibyifuzo by’abakirisito babo.

Abajijwe icyo yaba azi kumuhanuzi Mukashema uwo mudiyakoni yagize ati: have sigaho utavuga ku ibuye urusengero rwacu rushingiyeho uriya ntavugika  avuga ko ubuhanuzi bw, ibinyoma uwo Mukashema amaze guhanura habaye ntazindi nyungu ubuyobozi bumufiteho bakagombye kuba baramuhagaritse kera .

Atanga urugero ko icyorezo cya corona virus cyaduka Mukashema mu masengesho yo ku cyumweru yavuze ko nta mukirisito wa Philadelphia ushobora kwandura iyo virus ariko ngo hari benshi bamaze kwicwa nayo.

Yongera gutanga urugero rwuko ubwo byari bikomeye reta ya Malawi ibacumbikiye yafashe icyemezo ko impunzi zigomba gusubira munkambi ndetse ko ngo icyo gihe abahagarariye impunzi  barimo bagerageza inzira zose ngo bashakire impunzi agahenge, Mukashema yahanuye ko ibyo abahagarariye impunzi bakora byose ntacyo bizamara impunzi zigomba kunjya munkambi. Uwo mudiyakoni avuga ko ubuhanuzi bwa Mukashema bwagize ingaruka zikomeye  kuko hari ubwo  abahagarariye impunzi bacyenerega ko impunzi zibatiza amaboko mubikorwa babaga barimo ( kubafasha mubushobozi) ugasanga uwo bagezeho wese aritarutsa bakajya babakwepa ndetse benshi bateza cyamunara utwari tubatunze berecyeza munkambi abifite berekeza mubihugu bituranyi nka Mozambique nahandi.   Ndetse uyu mudiyakoni avuga ko hari n’abahamya ko umuryango warinze iyo ugwa munyanja bagatikira bose baba barazize ubuhanuzi bwa Mukashema  . Abajijwe n’Ikinyamakuru Intambwe icyo abo bantu bashingiraho  bacyeka ko iyo miryango yazize ubuhanuzi bwa Mukashema mugihe batari abayoboke burwo rusengero,  uno mudiyakoni yavuzeko ko uko byari bimeze icyo gihe impunzi zose zari zitunzwe n,impuha kandi yongeraho ko abanyarwanda bari muri icyo gihugu atari benshi kuburyo gusangira amakuru umwe amenye byihuta cyane cyane  noneho yavuzwe n’umuhanuzi. avuga ko yibuka ko community ihagarariye impunzi byayigoye cyane kugeza ubwo isohora amatangazo asaba ko impunzi zituza zikirinda impuha cyangwa andi makuru adatanzwe nabo nyamara byabaga ari ayubusa kuko  impunzi nyinshi zabaga zifite ubundi butumwa zihererekanya .

Uwo mudiyakoni abajijwe kubivugwa ko haba harahanuwe uburozi kubasangira  igaburo kuruhimbi uno mudiyakoni atazuyaje yahise abaza ati nonese hari ubihakana ? Byaravuzwe rwose ndetse ntabwo ari kera  ndetse icyaduhangayikishije cyane ari uko umunyamwuka mugenzi wa Mukashema  witwa Maman Benita yahise asengera umushumba w’itorero ryacu agashinganisha ubuzima bwe ,bisobanuye ko ariwe ugomba cyangwa wagombaga kurogwa. Avuga ko nubu hari urwicyekwe mubayobozi hibazwa iby’ ubwo burozi

Ubu baribaza ibibazo byinshi yagize ati  ubu turimo kwibaza ngo ninde ufite inyungu mukuturogera umushumba  ese ni abafite twatuzi tunjya twumva ? Cyangwa ni abamuri hafi bifuza kumusimbura? Avuga ko ibinyoma Mukashema amaze guhanura ari byinshi kuko  hari nubwo yahanuriye umwe muba pasteur ko umugore we agiye kubwara umuhungu birangira abyaye umukobwa ndetse ngo hari  numwarimu yahanuriye ko  umukobwa we agiye gukora ubukwe bw’igitangaza birangira yishyingiye.

Umuyobozi w’Itorero rya Philadelphia muri Malawi. Bishop Bosco

Kuruhande Rw Ubuyobozi Bwitorero Baravuga Iki?

Ikinyamakuru Intambwe kumurongo wa Telephone cyavugisheje Pasteur Jean de Dieu. Atubwira ko ahantu hari abantu hatabura utubazo avuga ko bakora baharanira ibyateza umurimo w’Imana imbere gusa ngo bakora ku nyungu z’abakirisito babo kandi kubwabo nk’abashumba nta ntama nimwe bifuza gutakaza  yongeraho ko kandi nk’abanyamakuru dukwiye kwirinda abantu bose baduha amakuru kuko hari abashobora kutugusha mumakosa baharanira inyungu zabo.

Turacyakurikirana byinshi bivugwa muru urwo rusengero tuzabibagezaho munkuru zitaha.

Yanditswe na:Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *