Kayumba Christopher Akomeje Imyigaragambyo yo Kwiyicisha Inzara!

Mu nkuru dukesha BBC, Dr Kayumba wafunzwe kuwa kane w’icyumweru gishize, kuwa kane nimugoroba ubushinjacyaha bwamusanze aho afungiye bumubaza ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu abagore babiri mu 2012 na 2017.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco umwunganira bari kumwe abazwa, yabwiye BBC ko Kayumba yakomeje imyigaragambyo ye yo kwiyicisha inzara kuri station ya polisi ya Kicukiro i Kigali asaba uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

Ntirenganya avuga ko Kayumba – watangiye kwiyicisha inzara kuwa gatanu ushize – uyu munsi yasubizaga mu ijwi ritoya.

Ati: “Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu nk’umuntu wagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri, ijwi ryari ritoya ariko yasubije, asaba ko yaba arekuwe by’agateganyo.

“Ubu dutegereje kumenya icyemezo ubushinjacyaha buzafata, niba buzamuregera urukiko cyangwa buzamurekura.”

Ubushinjacyaha buba bufite igihe cy’iminsi itanu yo gufata umwanzuro.

Mu kubazwa, Kayumba “yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko ari ibihimbano”, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Kayumba yajyanywe kwa muganga avanywe aho afuniye ariko agezeyo yanga gusuzumwa.

Mbere yo gufungwa, Kayumba yavugaga ko ibyaha ashinjwa byazanywe akimara gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki, ritari mu murongo umwe n’iriri ku butegetsi.

Mbere yo gushinga iryo shyaka mu kwezi kwa gatatu 2021, Kayumba yari amaze umwaka afungiye icyaha cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, icyaha yakomeje guhakana.

Kayumba, inzobere mu itangazamakuru n’umwalimu, yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko imuhagarika by’agateganyo ubwo yari afunze mu mpera za 2020, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *